Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza yisabiye kumanurwa mu cyiciro cyo hasi

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza yafashe icyemezo cyatunguye benshi, yisabira kumanurwa mu cyiciro cyo hasi

Ikipe ya Hashtag United, imwe mu makipe yihariye mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, yatangaje icyemezo gitunguranye cyo gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) kuyimanura mu cyiciro cyo hasi, nubwo itari mu makipe ya nyuma ku rutonde.

Iyi kipe yashinzwe n’umunyamakuru wo kuri YouTube Spencer Owen, imaze imyaka igera ku icumi izamuka mu byiciro bitandukanye, aho yinjiye mu marushanwa mu 2018 itangirira mu cyiciro cya Eastern Counties Division One South.

Mu myaka irindwi gusa, yari imaze kuzamuka inshuro eshatu igera mu cyiciro cya Isthmian League Premier Division, ari cyo cya karindwi mu byiciro by’umupira w’amaguru mu Bwongereza.

Gusa kuri ubu, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gusaba kumanuka ku bushake, bugamije kurengera ahazaza h’ikipe.

Mu itangazo ryasohowe, Spencer Owen yavuze ko impamvu nyamukuru ari imiterere y’umupira w’amaguru uriho muri iki gihe, aho amafaranga ari yo agena byose kurusha uko byari bimeze mbere.

Yagize ati: “Umukino w’umupira w’amaguru usa n’uwahindutse. Si umupira w’amaguru ukiri ku isonga, ahubwo amafaranga ni yo ayoboye. Imiyoborere yawo iracyafite intege nke, kandi amafaranga akoreshwa ararenze ubushobozi ku rwego hafi ya rwose.”

Yongeyeho ko mu byiciro byo hasi, amakipe akomeje guhura n’igitutu gikomeye cyo kongera ingengo y’imari, cyane cyane mu bijyanye n’ingendo z’imikino yo hanze, ibikorwa remezo bya stade ndetse n’ubuvuzi bw’abakinnyi.

Owen yagarutse ku byo yise “ingaruka za Wrexham”, asobanura ko uburyo ikipe ya Wrexham yazamuwe n’abashoramari b’ibyamamare nka Ryan Reynolds na Rob McElhenney bwatumye andi makipe agerageza kugendana n’iyo ntera, nubwo atabifitiye ubushobozi.

Yagize ati: “Hari amakipe make cyane ashobora gukora ibyo abo bashoramari bakoze. Ku yandi, ahazaza h’ikipe hashingiye cyane ku bushobozi bw’umufuka w’uyifite. Iyo ayo mafaranga agabanutse cyangwa ubushake bukabura, byose birahinduka.”

Nubwo Hashtag United iri ku mwanya wa 18 ku rutonde, umwanya umwe gusa hejuru y’amakipe amanuka, ubuyobozi bwayo bwemeza ko iki cyemezo kitagamije guhunga igihombo cy’amanota, ahubwo ari gahunda ndende yo kongera kubaka ikipe ku buryo burambye.

Kumanuka mu cyiciro cyo hasi bizafasha iyi kipe kugabanya amafaranga ikoresha, ayo mafaranga akazashyirwa mu bindi bikorwa by’ingenzi, birimo guteza imbere umushinga wayo wo guhanga udushya no guhindura imiterere y’umupira w’amaguru.

Owen yavuze ko iki cyemezo gishobora kuba ari cyo cyiza kurusha ibindi byose iyi kipe yaba ifashe muri iki gihe, anongeraho ko atari ugutsindwa, ahubwo ari “impinduramatwara”.

Yashimangiye ko batazasezerera abakinnyi bashaka kuguma muri iyi kipe, kandi ko batangaje iki cyemezo hakiri kare kugira ngo buri wese abone umwanya wo gufata icyemezo ku hazaza he.

Mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo shampiyona irangire, hitezwe ko FA izemeza iki cyifuzo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui