Ikipe ya Rayon Sports ishobora kwisanga mu nkiko nyuma yo gushinjwa n’ikigo Great Future Ltd kutishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu yakoreragamo ibiro byayo, angana na miliyoni 6,4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi biro byari biherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Kigali, aho iyi kipe yakoreraga ibikorwa by’ubuyobozi birimo kwakira abakozi, gukoreramo inama zitandukanye ndetse rimwe na rimwe ikahifashisha mu gusinyisha abakinnyi bashya.
Rayon Sports yatangiye gukorera muri iyo nyubako mu 2020, ariko ibikorwa byayo byaje guhura n’imbogamizi zatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku mikorere y’inzego nyinshi zirimo n’imikino.
Nyuma y’igihe, Rayon Sports yavuye muri ibyo biro ijya gukorera ahandi, ariko ikomeza gusigarana umwenda w’ubukode. Mu kwezi kwa Mata 2024, impande zombi zaricaye zigerageza gukemura ikibazo mu bwumvikane, zishyiraho gahunda y’uko uwo mwenda uzishyurwa buhoro buhoro.
Muri ayo masezerano, Rayon Sports yemeye kwishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ako kanya, andi asigaye akishyurwa mu byiciro bitandukanye hagati ya Kanama na Ugushyingo 2024.
Icyo gihe ubuyobozi bw’iyi kipe bwari buyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, aho uruhande rw’ikipe rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru Namenye Patrick, mu gihe ikigo Great Future cyari gihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wacyo Mukashema Adelphine.
Icyakora, amakuru avuga ko ayo masezerano atigeze yubahirizwa uko byari byarateganyijwe.
Mu Ugushyingo 2024, ubwo hagombaga kuba harangiye kwishyurwa uwo mwenda, muri Rayon Sports hatowe ubuyobozi bushya buyobowe na Twagirayezu Thaddée, mu gihe Muvunyi Paul yabaye Umuyobozi w’Urwego Rukuru rw’iyi kipe. Gusa amakuru atangwa n’ikigo Great Future agaragaza ko nta gice na kimwe cy’uwo mwenda cyongeye kwishyurwa.
Umwe mu bayobozi b’iki kigo yavuze ko bagerageje kuganira n’abari muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah, ariko ntibabone igisubizo kirambye.
Yagize ati: “Iyo ikibazo kidakemutse mu bwumvikane, nta handi kiba kigana usibye mu nkiko.”
Iki kigo cyagejeje ikibazo cyacyo muri FERWAFA ndetse no muri Rwanda Premier League gisaba ubufasha mu kwishyurwa ayo mafaranga yose hamwe angana na 6.400.000 Frw.
Gusa izi nzego z’umupira w’amaguru zagaragaje ko zidafite ububasha bwo gukemura ibibazo bijyanye n’amasezerano y’ubukode, zisaba ko ikibazo cyashyikirizwa inkiko zibifitiye ububasha.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburagira byinshi butangaza kuri iki kibazo. Umwe mu bayobozi b’iyi kipe wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko atari azi neza uwo mwenda, ariko ko bagiye gusuzuma neza inyandiko z’ihererekanyabubasha kugira ngo bamenye uko ikibazo giteye.
Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports ikomeje guhangana n’ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’imiyoborere ndetse n’ubushobozi bw’amafaranga.
Kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho yitegura umukino uzayihuza na Etincelles FC ku munsi wa 23 wa shampiyona.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



