Ikibazo cya RDC na AFC/M23 cyasubiye aho cyaturutse ku mugabane w’ i Burayi

Ibiganiro bishya bigamije gushakira amahoro arambye Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye gufata indi ntera ikomeye, aho ku nshuro ya mbere byimuriwe ku mugabane w’u Burayi, aho benshi bemeza ko ari ho ipfundo ry’iki kibazo ryapfundikiwe mu mateka.

I Genève mu Busuwisi, kuri uyu wa Mbere hateraniye intumwa z’impande zihanganye, uruhande rwa Leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23, mu biganiro byitezweho gutanga icyizere gishya nyuma y’igihe kirekire cy’imirwano n’amasezerano atigeze atanga umusaruro uhamye.

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya cyenda, nyuma y’ibindi byabereye i Doha muri Qatar byarangiye impande zombi zitumvikanye ku bibazo by’ingenzi.

Icyihariye kuri iyi nshuro ni uko ikibazo cyasubijwe aho benshi bavuga ko cyatangiriye, ku mugabane w’u Burayi, aho mu 1885 habereye inama ya Berlin yayobowe na Otto Von Bismarck, igamije kugabanya Afurika mu nyungu z’abakoloni.

Iyo nama ni yo yashyizeho imipaka idahwitse hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba yarabibye imbuto z’amakimbirane akomeje kugeza n’uyu munsi.

Ubu, Abanyaburayi basa n’abiyemeje kongera kugaruka kuri icyo kibazo, bashaka no kugifasha kubona igisubizo kirambye, cyane ko bashinjwa kuba ari bo nyirabayazana wacyo. Abasesenguzi bavuga ko kuba ibiganiro biri kubera i Burayi bishobora gutuma haboneka umuti ujyanye n’ukuri kw’amateka ndetse n’imizi y’iki kibazo.

Ku ruhande rw’ihuriro AFC/M23, intumwa ziyobowe na Benjamin Mbonimpa, mu gihe iza Leta ya Kinshasa ziyobowe na Sumbu Sita Mambu. Ibiganiro bikaba byitabiriwe n’abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, mu gihe MONUSCO ihari nk’indorerezi.

Mu by’ingenzi AFC/M23 isaba harimo kurekurwa kw’abarwanyi bayo bafunzwe, kugarura impunzi ziri mu mahanga, ndetse no guhagarika ibitero bya drones n’ibikorwa bya gisirikare bikorwa n’ingabo za Leta zifatanyije n’iz’Abarundi, Wazalendo na FDLR. Ku rundi ruhande, Leta ya Congo ishimangira ko AFC/M23 igomba kubanza kurekura ibice yafashe byose no gusubira inyuma mu ishyamba rya Nyiragongo.

Mu gihe ibi biganiro bikomeje, hagaragaye izindi mpinduka ikomeye itavugwaho rumwe: kwitabira kwa Claude Ibalanky mu ruhande rwa AFC/M23.

Uyu mugabo wahoze ari umwe mu bayobozi bakomeye ba Leta ya Kinshasa, ndetse wanagize uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Addis-Abeba yo mu 2013, ubu ari mu biganiro ahagarariye uruhande rutavuga rumwe na Leta.

Ibi byateje impaka zikomeye mu bakurikiranira hafi politiki ya Congo, bibaza ku mpamvu n’icyerekezo cy’izi mpinduka. Hari ababona ko bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko hari impinduka zikomeye mu mitekerereze ya politiki, mu gihe abandi bakeka inyungu zihishe inyuma y’iki cyemezo.

N’ubwo bimeze bityo, hari icyizere ko ubunararibonye bwa bamwe mu bitabiriye ibi biganiro, barimo na Ibalanky, bushobora gufasha mu guhuza impande zombi no gushaka umuti urambye aho gukomeza inzira y’intambara imaze imyaka myinshi ihungabanya akarere k’Ibiyaga Bigari.

Isi yose ihanze amaso i Genève, itegereje kureba niba koko iyi nshuro u Burayi bushobora gufasha gukemura ikibazo bwagize uruhare mu kurema. Icyizere kirahari, ariko amateka y’ibi biganiro yerekana ko urugendo rugana ku mahoro rukiri rurerure kandi rusaba ubushake bwa politiki burenze amagambo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui