Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryakajije ibitero riri kugerageza kwisubiza Rubaya ku ngufu.

Imirwano yongeye kubura hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abarwanyi ba AFC/M23 mu gace ka Rubaya, kari muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka muri ako gace aravuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta rikomeje gukaza ibitero rigamije kwisubiza iyi santere imaze hafi imyaka ibiri igenzurwa na AFC/M23.

Kuva mu gitondo cyo ku wa 23 Gashyantare 2026, ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya RDC rifatanyije n’imitwe ya Wazalendo ryagabye ibitero bikomeye mu duce twa Kawele, Kanyaru na Mululu, twese two muri sheferi ya Bahunde. Aya makuru yemeza ko imirwano yabereye mu misozi no mu nkengero z’iyi santere, aho impande zombi zashakaga gufata ibirindiro by’ingenzi.

Imitwe ya Wazalendo ivugwaho kugira uruhare muri ibi bitero irimo PARECO-FF, Mai Mai-Lamuka na Raia Mutomboki, yose ikaba yari isanzwe ikorera mu bice byinshi bya Masisi mbere y’uko AFC/M23 ibifata mu 2024.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bumvise urusaku rw’imbunda nini n’intwaro ziremereye, ibintu byateje impagarara no guhunga mu miryango ituye hafi y’aho imirwano yabereye.

Mu gitondo cyo ku wa 24 Gashyantare 2026, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko drones z’ingabo za Leta ya Kinshasa zatangiye kurasa mu buryo budatoranya intego muri santere ya Rubaya.

Yagize ati: “Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, kuva saa munani n’iminota 43 z’urukerera, drones z’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ziri kurasa nta kuvangura muri santere ya Rubaya, zica igikuba mu baturage, zinica abasivili b’inzirakarengane.”

Kugeza ubu, Leta ya RDC ntacyo yari yatangaza ku birego byo kurasa ku basivili, mu gihe amakuru yigenga akomeje gushakishwa kugira ngo hamenyekane umubare w’ababa barahitanywe n’ibi bitero.

Rubaya ni imwe mu santere zifite agaciro kanini mu bijyanye n’ubukungu kubera ibirombe byayo bikungahaye kuri coltan, ikoreshwa cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni na mudasobwa. Bivugwa ko ibirombe byaho bibitse hafi 15% bya coltan iri ku Isi yose.

AFC/M23 yatangiye kugenzura Rubaya mu ntangiriro za Gicurasi 2024, nyuma yo kwirukanamo ingabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo. Kuva icyo gihe, iyi santere yabaye kimwe mu bice by’ingenzi kuri uyu mutwe.

Ku wa 5 Gashyantare 2026, Leta ya RDC yahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika urutonde rw’ibirombe by’amabuye y’agaciro abashoramari b’Abanyamerika bashobora gushoramo imari, birimo n’ibya Rubaya. Ibi byateje impaka, kuko AFC/M23 yagaragaje ko bitangaje kuba Leta ishaka gutanga ibirombe biri mu gace itagenzura.

Ibi bigaragaza ko ikibazo cya Rubaya atari icy’umutekano gusa, ahubwo gifite n’inyungu zikomeye z’ubukungu n’inyungu mpuzamahanga zishingiye ku mabuye y’agaciro.

Ibirombe byo muri Rubaya bibamo 15% bya Coltan yose iri ku Isi
Lawrence Kanyuka yatangaje ko drones z’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zarashe muri santere ya Rubaya

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui