Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryemeje ko ari ryo ryagabye igitero cya drones ku kibuga cy’indege cya Bangoka giherereye mu mujyi wa Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira ku wa 1 Gashyantare 2026. Iki gitero cyongeye gushyira Kisangani mu bihe bikomeye by’umutekano, mu gihe iyi ntambara ikomeje gufata indi ntera.
Ku wa 3 Gashyantare, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko icyo gitero cyari gifite intego yo gusenya ahantu hifashishwa mu gutegura no kohereza drones zikoreshwa n’ingabo za Leta ya RDC, zivugwaho kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Yavuze ko ibyo bikoresho byifashishwa mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abasivili.
Kanyuka yashimangiye ko AFC/M23 itazigera yicara irebera mu gihe abaturage bakomeje kwibasirwa n’ibitero bituruka ku ngabo za Leta.
Yagize ati” ihuriro ayoboye rifite inshingano zo gusenya ‘ikibi aho gituruka,’ aho cyaba kiri hose, mu gihe cyose hari ibikorwa bihungabanya ubuzima bw’abasivili.”
Mu butumwa bwe, umuvugizi wa AFC/M23 yahamagariye ubutegetsi bwa Kinshasa gufata icyemezo kidasubirwaho hagati y’amahoro n’intambara.
Yavuze ko niba Leta ya RDC ishaka amahoro, igomba kubahiriza agahenge no guhagarika ibikorwa byibasira abaturage, ariko ko nihitamo inzira y’intambara, izaryozwa ibyo izakora byose n’ingaruka zabyo.
AFC/M23 yanenze Leta ya RDC ku kuba ishobora kugerageza kwegeka iki gitero ku bandi, ishimangira ko ari ryo ryagabye igitero cyo muri Kisangani.
Yongeye kwibutsa ko mu gihe Kinshasa yakwibaza ku nkomoko y’ibikoresho byifashishwa muri uru rugamba, ikwiye kuzirikana ko ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu hafatiwe ibikoresho byinshi bya gisirikare byari mu maboko y’ingabo za Leta.
Iri huriro kandi ryagaragaje ko Leta ya RDC atari yo yonyine ifite uburenganzira bwo gukoresha drones cyangwa abacanshuro, rivuga ko ikoreshwa ry’izo ntwaro riri mu rwego rwo kwirwanaho no gukumira ibitero byibasira abaturage mu bice rigenzura cyangwa ribungabunga.
Iki gitero cyo muri Kisangani kije mu gihe amakuru y’intambara mu burasirazuba bwa RDC akomeje gufata indi ntera, nubwo hakomeje kuvugwa ibiganiro n’imbaraga mpuzamahanga zigamije gushakira akarere ibisubizo birambye by’amahoro.
Abasesenguzi bavuga ko kwaguka kw’aho imirwano igera bishobora kurushaho kugora inzira y’ibiganiro, mu gihe abaturage bo bakomeje kuba abo byibasira mbere na mbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



