Ihuriro rya AFC/M23 ryateguje igitero karahabutaka ku butaka bw’u Burundi

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ku mugaragaro ko ryinjiye mu cyiciro gishya cy’intambara, aho ryemeza ko rizajya rirasira ahantu hose hifashishwa mu kugaba ibitero byo mu kirere byibasira abaturage bo mu bice igenzura, haba ku butaka bwa RDC cyangwa ku bw’ibihugu bihana imbibi na yo birimo n’u Burundi.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko iki huriro cyemeje ko ari ryo ryagabye igitero cya drone ku kibuga cy’indege cya Bangboka i Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira uwa 1 Gashyantare 2026. Iki gitero cyaje gikurikira iminsi mike Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ateguje ko AFC/M23 igiye gutangira kurasa ahantu hategurirwa kandi hakanaturuka ibitero bya drone n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi z’igisirikare cya FARDC.

Mu butumwa Bisimwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko bitakomeza kwihanganirwa ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukoresha ikirere mu gukwirakwiza impfu mu bice byabohowe. Yashimangiye ko ikibuga cy’indege cya Kisangani n’icya Bujumbura mu Burundi biri mu hantu AFC/M23 ishinja ko hifashishwa mu kugaba ibitero byibasira abasivili, by’umwihariko abatuye mu gace ka Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma y’icyo gitero, ku wa 3 Gashyantare 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yemeje ku mugaragaro ko iki gitero cyari kigamije gusenya ikigo cyayoborerwagamo ibitero bya drone za FARDC, zagiye zifashishwa mu kwibasira abaturage n’ibirindiro by’iri huriro muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Kanyuka yasobanuye ko AFC/M23 itazarebera mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje kwibasira abasivili, yongeraho ko ahantu hose hategurirwa “ikibi” hazajya hasenywa aho gituruka.

Yagize ati: “AFC/M23 irahamagarira Kinshasa guhitamo amahoro cyangwa intambara. Nihahitamo intambara, izaryozwa ingaruka zose zizayikurikiraho.”

Uyu muvugizi yanavuze ko Leta ya RDC idakwiye gushinja abandi icyo gitero, kuko AFC/M23 ari yo yakigabye, yibutsa ko niba Kinshasa yibaza aho iri huriro rikuye ubushobozi bwo gukoresha drone, ikwiye kwibuka ibikoresho byafatiwe ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu. Yongeraho ko Leta ya RDC atari yo yonyine yemerewe gukoresha drone n’abacanshuro.

Gahunda yo kurasa ahantu hose haturuka ibitero byo mu kirere yanashimangiwe n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, wavuze ko igitero cya Kisangani cyaciye “umurongo utukura” kandi ko ubwiganze bwo mu kirere Kinshasa yari yishingikirijeho butakiriho.

Mu magambo ye, Nangaa yagize ati: “Guhera ubu, igikoresho cyose cyo mu kirere kizoherezwa kugirira nabi abaturage bo mu bice byabohowe kizasenyerwa aho giturutse. Amatwara yo kwirinda mbere yo kugabwaho igitero yatangiye. Buri kibazo kizakubitirwa aho gitangirira.”

Nubwo Nangaa atigeze avuga izina ry’u Burundi mu buryo butaziguye, ubutumwa bwe bwasomwe na benshi nk’umuburo uhawe ikibuga cy’indege cya Bujumbura, mu gihe cyakomeza kuvugwaho kugaba ibitero bya drone bigabwa mu matware ya AFC/M23.

Mu magambo akomeje gusakazwa n’abayobozi ba AFC/M23, batangaje ko drone cyangwa indege yose izagerageza kubarasa izahanurwa, kandi ko bazajya barasa n’aho yaturutse, haba muri RDC cyangwa mu kindi gihugu cyose. Bagaragaje ko intego atari ukwibasira abaturage, kuko nk’uko babivuga, ibitero byose bigamije ibikoresho bya gisirikare gusa, kandi ko nta basivili bagomba kubigwamo.

Ku bijyanye n’u Burundi, AFC/M23 yakomeje gushimangira ko idafite umugambi wo kugirana amakimbirane na bwo, kuko ivuga ko ikibazo cyayo nyamukuru ari Leta ya RDC. Gusa, yakunze gusaba Gitega kuvana ingabo zayo ku butaka bwa Congo no kureka kwivanga mu makimbirane atabureba, ubusabe bivugwa ko bwirengagijwe.

Ahubwo amakuru akomeje guturuka mu duce twegereye umupaka w’u Burundi na RDC avuga ko mu cyumweru gishize habayeho imirwano ikomeye, aho bivugwa ko ingabo z’u Burundi n’iza AFC/M23 zacakiranye, bikaviramo urupfu rw’abasirikare benshi b’Abarundi.

Andi makuru ataremezwa n’impande zombi avuga ko abakomando ba AFC/M23 bagabye ibitero ku mipaka ihuza u Burundi na RDC, bagashimuta abashinzwe umutekano bagera kuri 24 bari bacunze iyo mipaka, ibintu byarushijeho kuzamura impungenge z’uko intambara ishobora kwagukira mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui