Ihuriro rya AFC/M23 Ryahagaritse Umuyobozi Mukuru Waryo Ushinjwa Gushaka Gufata ku Ngufu

Ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC/M23 bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo umwe mu bayobozi baryo bakomeye mu rwego rwa politiki, Yannick Tshisola Kwasa Mukwenu, nyuma yo kuvugwaho imyitwarire mibi irimo n’ibirego bikomeye byo gushaka gufata ku ngufu.

Icyemezo cyafashwe mu gihe hategerejwe iperereza ryimbitse ku byo ashinjwa, rikazafasha kugaragaza ukuri ku byavuzwe.

Mu ibaruwa yanditswe ku wa 16 Werurwe 2026, Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yamenyesheje Tshisola ko ahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo.

Iyo baruwa igaragaza ko hari amakuru yakomeje kugera ku buyobozi agaragaza imyitwarire idahwitse, irimo kurenga ku nshingano ze ndetse no kutubahiriza amahame agenga imiyoborere myiza n’imyitwarire y’abayobozi.

AFC/M23 yasobanuye ko iki cyemezo kitagamije kumuhamya icyaha, ahubwo ari ugutanga umwanya uhagije wo gukora iperereza ridafite aho ribogamiye.

Mu magambo ari muri iyo baruwa, ubuyobozi bwagize buti: “Dushingiye ku makuru amaze iminsi atangwa agaragaza imyitwarire idakwiye ku ruhande rwawe, tubabajwe no kukumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo yawe mu gihe hagikorwa iperereza.”

Yannick Tshisola Kwasa Mukwenu yari umwe mu bayobozi b’ingenzi muri AFC/M23, aho yari ashinzwe guhuza ibikorwa bya politiki, gutegura ingamba z’igihe kirekire, no gukurikirana ibiganiro n’inzego zitandukanye.

Yari azwi kandi mu ruhando rw’imishyikirano, aho yagiye yitabira ibiganiro byahuje iri huriro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu mwaka wa 2025.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko Tshisola amaze iminsi itatu afunzwe, akurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gushaka gufata ku ngufu. Ibi bije bikurikira ikirego cyatanzwe n’umugore witwa Solange, wavuze ko yashatse kumusambanyiriza mu biro bye mu gihe yari mu kazi.

Iki kirego cyateje impagarara mu bayobozi n’abakurikiranira hafi ibikorwa bya AFC/M23, aho benshi bibaza ku mikorere y’imbere muri iri huriro n’uburyo rikemura ibibazo by’imyitwarire y’abarigize.

Hari abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo cyo kumuhagarika ari intambwe igaragaza ubushake bwo gukumira imyitwarire mibi no kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza, mu gihe abandi bagaragaza ko iperereza rigomba gukorwa mu mucyo usesuye kugira ngo ukuri kugaragare.

Ku rundi ruhande, hari impungenge z’uko ibi birego bishobora kugira ingaruka ku isura ya AFC/M23 mu gihe iri mu biganiro bya politiki bigamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Kuba umwe mu bayobozi bakomeye ashinjwa ibyaha nk’ibi bishobora kugabanya icyizere bamwe mu bafatanyabikorwa n’abaturage bari bafitiye iri huriro.

Gusa ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko bwiyemeje gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo ukuri kugaragare, kandi ko buzatangaza ibyavuye mu iperereza igihe rizaba rirangiye. Bwibukije kandi ko buri muntu wese agomba gufatwa nk’utari umunyacyaha kugeza igihe inkiko zibimuhamije.

Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa hafi n’itangazamakuru ndetse n’abaturage, mu gihe benshi bategereje kumenya umwanzuro w’iperereza n’ingaruka ushobora kugira ku buyobozi n’imikorere ya AFC/M23 muri rusange.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui