Ihungabana mu butabera bw’u Burundi: Ese Alfred Ahingeje azasubiza inyuma impinduka zidasanzwe zatangijwe na Arthémon Katihabwa wari watangiye kwigarurira abarundi?

Mu gihe cy’amezi atandatu gusa, Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yahinduye abayobozi babiri, ibintu byateye impaka ndende mu baturage n’abakurikirana politiki y’icyo gihugu. Nyuma y’uko Arthémon Katihabwa akuwe kuri uwo mwanya muri Mutarama 2026, Alfred Ahingeje ni we wasimbuye uwo wari watangiye kugarurira icyizere Abarundi ku mikorere y’ubutabera, nubwo ubu hari impungenge ko impinduka zatangiye zishobora gusubizwa inyuma.

Arthémon Katihabwa yari yarahawe inshingano muri Kanama 2025, mu gihe ubutabera bw’u Burundi bwari bumaze igihe kinini bunengwa na benshi, cyane cyane abashinjacyaha bashinjwaga ruswa, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwanga kurekura abari bamaze kurangiza ibihano byabo cyangwa abarekuwe n’inkiko. Mu mezi make gusa, Katihabwa yatangiye gufata ibyemezo bikomeye byafashwe nk’ibyatinyuye benshi bari bafite inyungu mu mikorere mibi y’ubutabera.

Yahagaritse bamwe mu bashinjacyaha n’abacamanza bakekwagaho ruswa cyangwa kutubahiriza amategeko, ibintu byashimishije abaturage bari baratakaje icyizere ku butabera. Abaturage benshi babonaga ko ari intangiriro y’igihe gishya, aho ubutabera bushobora kwigenga kandi bukorera bose.

Ariko ibyo byemezo byaje guhura n’imbogamizi zikomeye, cyane cyane mu bantu bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD n’abasirikare bakomeye, batangiye kumubonamo umuntu ushobora guhungabanya inyungu zabo. Amakuru avuga ko bamwe muri abo banyacyubahiro batangiye kugira impungenge ko Katihabwa azakomeza gukaza ingamba, bigatuma bamwe banamutera ubwoba ndetse bakamushyira ku gitutu.

Mu ijambo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze nyuma yo kumukuraho, yagize ati: “Hari abaminisitiri bakura. Hari abamenyeshwa ko bagiye gukurwaho, bagahita bakura.” Aya magambo yasobanuwe na benshi nk’agaragaza ko hari ukutumvikana cyangwa kutizerana kwari kwatangiye hagati y’umukuru w’igihugu na Minisitiri Katihabwa.

Mu mpera za 2025, Katihabwa yari yatangiye gahunda yo kurekura imfungwa zarangije ibihano, abari bamaze igihe kinini bafunze bataraburana ndetse n’abageze mu zabukuru. Icyakora, mu ijambo Perezida yavuze asoza umwaka, ntiyigeze agaruka ku mavugurura mu butabera, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Katihabwa atagishyigikiwe.

Hari n’andi makuru yagaragaje ko Katihabwa yari mu bihe bikomeye, harimo impanuka yabereye i Gitega, aho imodoka yari arimo yagonganye n’izindi modoka bivugwa ko zari iz’abasirikare bakomeye. Nubwo hatigeze hatangazwa byinshi kuri iyo mpanuka, bamwe mu bayisesenguye bayibonye nk’ikimenyetso cy’igitutu gikomeye yari ariho.

Amakuru aturuka mu bayobozi batifuje ko amazina yabo atangazwa avuga ko Katihabwa yanagiye gusaba visa muri ambasade y’u Burayi i Bujumbura muri Mutarama 2026, ashaka kujyana n’umuryango we mu kiruhuko. Icyakora, ngo yemerewe visa wenyine, mu gihe umuryango we utahawe uburenganzira bwo kugenda, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko yari atangiye gutakaza umwanya we.

Gukurwaho kwe byashenguye benshi mu baturage bari baramubonye nk’umuntu ushobora guhindura byinshi. Abaturage bamwe bagaragaje ko icyizere cyari cyatangiye kubakwa cyongeye guhungabana.

Nyuma yo kumusimbura, Alfred Ahingeje yahise atangira imirimo ye mu buryo bwateye impaka. Amakuru aheruka gutangazwa agaragaza ko Ahingeje yashyize mu myanya bamwe mu bashinjacyaha Katihabwa yari yarahagaritse kubera imyitwarire idahwitse.

Urugero ni Patrice Niyonzima, wari warakuwe ku mwanya w’Umushinjacyaha wa Bujumbura Rural, woherejwe gukora mu rukiko rukuru rwa Mwaro. Undi ni Jean-Marie Ndihokubwayo, wari warakuwe ku mwanya w’Umushinjacyaha wa Muha, woherejwe gukora mu rukiko rukuru rwa Rumonge.

Ibi byemezo byafashwe na benshi nk’ibigaragaza ko hari gahunda yo gusubiza inyuma impinduka zari zatangiye, ndetse bikaba byarateje impungenge mu baturage bari barishimiye ihagarikwa ry’abo bashinjacyaha.

Hari kandi ibaruwa Ahingeje yandikiye abakozi ba minisiteri ayobora, abamenyesha ko hari abo yafashe bemera ruswa. Muri iyo baruwa, ngo yisobanuye avuga ko atari yarigeze abimenya mbere, ndetse abasaba ubufasha mu gukurikirana abo bireba. Icyakora, kuba nta mazina yatangajwe byatumye bamwe bashidikanya ku bushake bwe bwo guhangana n’iyo ngeso.

Abasesenguzi bavuga ko Alfred Ahingeje afite akazi katoroshye, kuko asimbuye umuyobozi wari umaze igihe gito agaragaje ubushake bwo guhindura ibintu, kandi wari umaze kugirirwa icyizere n’abaturage benshi.

Hari impungenge ko niba ibyemezo bye bikomeje gutuma abahagaritswe bagaruka mu myanya cyangwa bakoherezwa mu zindi nshingano, bishobora gutuma abaturage barushaho gutakariza icyizere ubutabera.

Abaturage benshi bifuza kumva neza gahunda n’icyerekezo cya minisiteri nshya, cyane cyane ku kibazo cyo kurwanya ruswa no gutanga ubutabera buboneye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui