Igitero simusiga cya FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi nyuma yuko u Rwanda rwemereye Amerika imikoranire yarwo na AFC/M23.

Impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu misozi ya Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zikomeje kwiyongera nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) FDLR n’ingabo z’u Burundi zikoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu kugaba ibitero by’ibisasu mu bice bituwe n’abaturage hafi ya centre ya Minembwe.

Amakuru yizewe aturuka muri aka gace avuga ko ibi bitero byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, byibasiye uduce tuzwi nka Point Zero na Mukoko, aho abaturage benshi bari mu ngo zabo n’amasambu.

Umwe mu baturage wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko igitero cyatangiye kare mu rukerera, gitera ubwoba n’ihungabana mu baturage.

Yagize ati: “Drone yatangiye gutera ibisasu saa kumi z’urukerera. Twumvise igiturika cya mbere, nyuma ibisasu bigwa mu bice bya Point Zero, ahari abaturage benshi.”

Abaturage bavuga ko iyo drone yabanje kugaragara izenguruka mu kirere mu bice bya Rugezi na Mikenke, mbere yo guhanura ibisasu cyane cyane mu bisambu bya Point Zero, aho harimo abagore, abana n’abasaza.

Ibi bitero bya drone byabaye mu gihe ku munsi wabanje, tariki ya 23 Mutarama 2026, habaye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro rya Twirwaneho n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR.

Amakuru ava mu gace ka Mulenge avuga ko imirwano yabereye cyane cyane muri Point Zero, aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batangije igitero, ariko Twirwaneho ikirwanaho ikabasha gusubiza inyuma izo ngabo.

Kugeza ubu, amakuru agezweho avuga ko Twirwaneho ikigenzura Point Zero n’inkengero zayo, mu gihe ingabo za Leta zikomeje kugaba ibitero ziturutse mu bice birimo Bibogobogo, Kwa Mulima, Rusuku n’utundi duce two muri Teritwari ya Fizi.

Abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bavuga ko ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote mu bice bituwe n’abaturage ari ikimenyetso cy’uko intambara iri gufata indi ntera, bikarushaho gushyira mu kaga abasivili batagira aho bahuriye n’imirwano.

Ibi bibaye mu gihe, ku rwego mpuzamahanga, hari impinduka zikomeye ziri kuba ku bibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.

Ni nyuma y’igihe gito Guverinoma y’u Rwanda yemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ifitanye ubufatanye mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, isobanura ko iyo mikoranire ishingiye ku nyungu rusange zo kurinda Abatutsi bo muri RDC bamaze igihe bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe n’igisirikare cya Congo.

U Rwanda rwabitangaje binyuze muri Ambasaderi warwo muri Amerika, Mathilde Mukantabana, mu nyandiko yagejejwe kuri Komite nto ishinzwe Afurika ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Iyo nyandiko yasobanuye ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyanye i Washington, ku buhuza bwa Perezida Donald Trump, yari agamije kugabanya amakimbirane no kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, abangikanye n’ubuhuza bwa Qatar hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.

Ambasaderi Mukantabana yagaragaje ko nubwo ayo masezerano yari intambwe ikomeye, byababaje kubona mu Ukuboza 2025 harongeye kwiyongera urugomo mu burasirazuba bwa RDC, bitewe no kwyongerwa kw’ingabo, abacanshuro n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta.

Yavuze ko uku kongera ingabo kunyuranyije n’amasezerano ya Washington ndetse n’ibiganiro byari bikomeje hagati ya RDC na AFC/M23, kandi ko byahungabanyije bikomeye icyizere cyari kimaze kubakwa.

Mukantabana yagarutse ku mateka maremare y’ibitero by’umutwe wa FDLR wagabye ku Rwanda kuva mu 1997, anibutsa ko uwo mutwe ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba warakomeje gukorera no mu burasirazuba bwa RDC, rimwe na rimwe ukanakorana na FARDC.

Yasobanuye ko ari muri urwo rwego u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi, rukanagirana imikoranire mu by’umutekano na AFC/M23, igamije gukumira ibyago bya Jenoside n’ibitero byambukiranya imipaka.

Yagize ati: “U Rwanda rufite ubufatanye mu by’umutekano na AFC/M23, rubikora mu mucyo, hagamijwe kurinda Abatutsi bo muri RDC kwibasirwa na FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe na FARDC.”

Mu gihe imirwano ikomeje mu bice bya Minembwe, ikoreshwa ry’intwaro ziremereye n’indege zitagira abapilote mu bice bituwe n’abaturage rikomeje kwamaganwa n’abaturage ndetse n’abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza inzira ya gisirikare mu buryo buhutaza abasivili bishobora gusubiza inyuma inzira y’ubuhuza mpuzamahanga, bikarushaho gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC, bamaze imyaka myinshi ari bo ba mbere bagirwaho ingaruka z’iyi ntambara.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui