Ihuriro rya AFC/M23 ryongeye kwibasira Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), riyishinja kubogama no gushyigikira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’itangazo ryamaganye igitero cya drones cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Bangoka giherereye i Kisangani, mu Ntara ya Tshopo.
Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira ku wa 1 Gashyantare 2026, AFC/M23 yagabye igitero ikoresheje indege zitagira abapilote (drones) ku gice cy’icyo kibuga cy’indege cyifashishwaga n’igisirikare.
Uyu mutwe watangaje ko icyo gitero cyari kigamije gusenya ibikoresho bya gisirikare byakoreshwaga n’ingabo za Leta ya Kinshasa mu gutegura no kugaba ibitero ku birindiro byawo no ku baturage b’abasivili mu bice igenzura, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa 6 Gashyantare, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yamaganye bikomeye icyo gitero, agaragaza ko cyagabwe ku gikorwaremezo kiri mu mujyi ukomeye bityo kigashyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.
Yavuze ko mu gihe hatagaragajwe ibimenyetso simusiga by’uko ikibuga cy’indege cyakoreshwaga mu bikorwa bya gisirikare, icyo gitero cyafatwa nk’icyibasira igikorwaremezo cya gisivili, kikabarwa mu bikorwa by’iterabwoba no kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Iryo tangazo ryateje impaka ndende, AFC/M23 iryamagana yivuye inyuma. Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko Komisiyo ya AU yihutiye gufata umwanzuro itabanje gukora iperereza ryigenga cyangwa gusuzuma amakuru yose ku byabaye. Yibukije ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze igihe rikoresha drones mu kugaba ibitero ku basivili n’ibirindiro bya AFC/M23 mu duce twinshi turimo Minembwe, Kalehe, Masisi, Rutshuru, Mwenga, Lubero na Walikale.
Mbonimpa yagize ati: “Igikorwa cya drones cyakozwe na AFC/M23 cyari kigambiriye gusa ibikoresho bya gisirikare, nta musivili n’umwe wagihomberemo, kandi cyari kigamije kurinda abaturage b’inzirakarengane hubahirizwa agahenge kashyizweho n’Amasezerano ya Doha.”
Yongeyeho ko gusobanura icyo gikorwa nk’icy’iterabwoba ari uguhindura ukuri no guha ishingiro ibikorwa by’ingabo za Leta ya Kinshasa byibasira abasivili.
AFC/M23 ivuga ko mu mezi arenga abiri ashize, by’umwihariko kuva ku wa 22 Mutarama 2026, ingabo za Leta ya RDC zifashijwemo n’abacanshuro b’abanyamahanga zakoresheje drones ziri hagati y’umunani na 12 mu kugaba ibitero byahitanye abasivili benshi, barimo abagore n’abana, ndetse bigasenya ibikorwa remezo by’abaturage birimo amashuri, amavuriro n’insengero mu bice bitandukanye bya Kivu.
Uyu mutwe unenga Komisiyo ya AU kuba itaramagana na rimwe ibyo bitero by’ingabo za Leta, ahubwo igahitamo kwamagana igikorwa uvuga ko cyari kigamije guhagarika izo ndege zica abantu.
Uti: “iki cyemezo kigaragaza imyitwarire ibogamye, bigashyira AU mu mwanya utuma hibazwa ubushobozi bwayo bwo kuyobora ibiganiro by’amahoro mu bwisanzure no mu butabera.”
AFC/M23 yasoje isaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyira imbere uburyo budaheza, bushingiye ku kuri no ku nshingano zo kurengera abasivili bose ba Afurika, ivuga ko ari bwo bwonyine bwafasha kubaka amahoro arambye ashingiye ku butabera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



