Imyaka 32 irashize indege yari itwaye Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, n’uwayoboraga u Burundi, Cyprien Ntaryamira, ihanuriwe i Kigali, ariko kugeza uyu munsi ukuri ku byabaye ntikuramenyekana neza, bituma imiryango yabuze ababo ikomeza gusaba ibisobanuro byimbitse.
Iyo ndege yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yarashwe ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, igwa mu gace ka Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Icyo gihe aba bakuru b’ibihugu byombi bari bavuye i Arusha muri Tanzania, aho bari bamaze kwitabira isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta y’u Rwanda na Rwandan Patriotic Front (FPR Inkotanyi), yari imaze imyaka irenga itatu irwana n’ingabo za Leta.
Ihanurwa ry’iyi ndege ryabaye imbarutso y’ibihe bikomeye cyane mu karere, by’umwihariko mu Rwanda, aho ryakurikiwe n’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyakora, n’ubwo ingaruka z’icyo gikorwa zizwi neza, abari inyuma y’iraswa ry’iyi ndege ntibaramenyekana ku buryo budasubirwaho.
Amaperereza yakozwe n’ibihugu n’inzego zitandukanye yamaze imyaka irenga makumyabiri, ariko nta mwanzuro uhamye yigeze atangwa. Mu mwaka wa 2022, Cour de cassation yafashe icyemezo cyo gufunga burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege, ishingiye ku kuba nta bimenyetso bifatika byashoboye kugaragaza neza ababigizemo uruhare.
Nubwo hari ibitekerezo bitandukanye, bamwe mu bashakashatsi bagiye bagaragaza ko hari amahirwe menshi ko iryo hanurwa ryakozwe n’abahezanguni bo mu ruhande rw’abahutu batifuzaga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha, nubwo ibyo nabyo bitigeze bifatirwa icyemezo cya nyuma n’urwego urwo ari rwo rwose.
Mu gihe ibi byose bikomeje kuba amayobera, umugore wa Nyakwigendera Perezida Ntaryamira, Sylvana Ntaryamira, yatangaje ko nta cyihariye asaba u Rwanda ku rupfu rw’umugabo we, ahubwo ko asanga inshingano zo gushaka ukuri zigomba gutwarwa n’Umuryango Mpuzamahanga.
Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde, yavuze ko iki kibazo gifite uburemere burenze imbibi z’igihugu kimwe, kuko n’amahanga yagizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yagize ati: “Ntacyo nsaba u Rwanda mu buryo bwihariye, ariko ndasaba Umuryango Mpuzamahanga gukora ibishoboka byose kugira ngo umucyo uboneke.”
Yakomeje ashimangira ko na Leta y’u Burundi ikwiye kugira uruhare rugaragara muri uru rugamba rwo gushaka ukuri.
Yagaragaje ko amaze igihe asaba ubuyobozi bw’igihugu cye kwandikira Umuryango w’Abibumbye busaba ko hashyirwaho komisiyo yigenga yakora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, ariko kugeza ubu ngo nta gikorwa gifatika kirakorwa.
Ibi bisobanuro bya Madamu Ntaryamira bije byiyongera ku ijwi ry’abandi benshi bamaze imyaka myinshi basaba ko ukuri ku ihanurwa ry’iriya ndege kumenyekana, cyane cyane kubera uruhare rukomeye byagize mu mateka y’akarere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

