Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye kwamagana ibirego byatanzwe n’umuryango Reporters Without Borders (RSF), uwushinja gufunga no gukorera iyicarubozo abanyamakuru n’abasivili mu bice ugenzura.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko raporo ya RSF igamije gusiga icyasha uyu mutwe, anenga uburyo yakusanyijwemo amakuru avuga ko bushingiye ku makuru atizewe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho gushingira ku bimenyetso bifatika byo ku butaka.
RSF mu raporo yayo, yagaragaje ko hari abanyamakuru babiri n’abasivili bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagafungirwa ahantu habi cyane hatagira umwuka uhagije n’ibyo kurya bihagije.
Uyu muryango uvuga ko abo bantu bafungiwe mu bikoresho bya kontineri biri mu nyubako yahoze ari ibiro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gace ka Himbi mu mujyi wa Goma.
Raporo ivuga kandi ko bamwe muri abo bafunzwe bakorewe iyicarubozo rikomeye, harimo gukubitwa bikabije, ndetse ko hari n’abakekwaho kuba barapfiriye muri ubwo buroko.
RSF isobanura ibi nk’uburyo bwo guhutaza no gucecekesha abanyamakuru, cyane cyane muri Goma, umujyi umaze igihe ugenzurwa na AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025.
Icyakora AFC/M23 yateye utwatsi ibyo birego byose, ishimangira ko mu bice igenzura abanyamakuru bakora akazi kabo mu bwisanzure busesuye.
Uyu mutwe uvuga ko nta munyamakuru ubangamirwa cyangwa uterwa ubwoba, ndetse ko n’abanyamakuru baturutse mu gihugu imbere no mu mahanga basura ibyo bice kenshi bagakora inkuru zabo nta nkomyi.
AFC/M23 yanashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kuba ari bwo bukomeje gushyira igitutu ku itangazamakuru, ibushinja ibikorwa byo gufunga no kwica abanyamakuru, ndetse no kubacecekesha binyuze mu mategeko akomeye abuza gutangaza amakuru ajyanye n’intambara iri kubera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ibi birego nk’ibi byamaganwe bikomeje kongera kugaragaza ukutumvikana gukomeye hagati y’impande zitandukanye ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu bice byugarijwe n’intambara, mu gihe abaturage n’abanyamakuru bakomeje kuba mu kaga gaturuka kuri iyo mibereho y’umutekano muke.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

