Igisubizo cya AFC/M23 ku makuru y’uko yafashe mpiri umuyobozi wa Blackwater wari waje muri Uvira kwiyoborera urugamba

Mu minsi ishize, imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru ryo mu karere no hanze yako byuzuye amakuru avuga ko ihuriro rya AFC/M23 ryarafashe mpiri umuyobozi w’abacanshuro ba kompanyi y’umutekano ya Blackwater, Erik Prince, uvugwaho kuba umujyanama wa hafi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Aya makuru yavugaga ko uyu mugabo yaba yarafatiwe mu mujyi wa Uvira, aho bivugwa ko yari yaje kwiyoborera ibikorwa bya gisirikare ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Icyakora, AFC/M23 yateye utwatsi ayo makuru, iyita ibihuha bigamije kuyobya rubanda no guhindura isura y’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bihe byashize, mu butumwa bwakwirakwijwe n’abantu bavuga mu izina ry’iri huriro, AFC/M23 yagaragaje ko itazigera ifata mpiri uwo ari we wese w’umucanshuro.

AFC/M23 yashimangiye ko yafashe icyemezo simusiga cyo kutazongera gufata mpiri abacanshuro bose bagaragara ku mirongo y’urugamba. Yavuze ko aho bazajya babasanga ku rugamba, bazajya barasirwa aho, kuko umuntu wese winjiye mu ntambara nk’umucancuro aba yemeye ingaruka zose zirimo no kuhasiga ubuzima.

Yagize iti: “Uwarasiwe ku butaka bwawe ntawe umuburana.”

Mu mvugo ikakaye, iri huriro ryavuze ko Erik Prince, aramutse agaragaye ku murongo w’urugamba, adashobora gufatwa mpiri, ko amahitamo ye yaba ari abiri gusa: gushyingurwa aho arasiwe cyangwa gusubizwa iwabo mu gihugu cye mu mizigo. AFC/M23 mu bihe byashize yavuze ko igihe cyo guhendahenda no gukinisha itangazamakuru cyarangiye burundu.

Ibi bije mu gihe hari amakuru atandukanye yari yakomeje gukwirakwira avuga ko Erik Prince yaba yarafatiwe muri hoteli yo mu gace ka Muchepe mu mujyi wa Uvira, afatanwa n’abasirikare bamurindaga, mbere yo kujyanwa ahantu hatazwi.

Andi makuru yavugaga ko atari wenyine, ko yafatanwe n’abandi bantu bane, ndetse ko mu cyumweru cyari cyarabanje hari abandi bantu umunani bari barafashwe bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’abacanshuro.

Nubwo aya makuru yakomeje kuvugwa cyane, nta rwego na rumwe rwemewe rwayemeje ku mugaragaro, haba ku ruhande rwa Leta ya RDC, AFC/M23, cyangwa ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuvugizi wungirije wa AFC/M23, Dr. Oscar Balinda, yabajijwe ku by’aya makuru, asubiza ko ibijyanye n’abacanshuro bisanzwe bivugwa n’umuvugizi wa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, ariko na we ntiyigeze atangaza itangazo ryemeza ifatwa rya Erik Prince.

Erik Prince ni izina rizwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’abacanshuro n’ibikorwa by’umutekano by’abikorera. Yashinze Blackwater mu 1997, kompanyi yamenyekanye cyane mu ntambara zo muri Iraq na Afghanistan, ikorana bya hafi n’inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izina rye ryagiye rigarukwaho mu makuru menshi agibwaho impaka, harimo n’amakuru amushinja kugira uruhare mu gutegura ibikorwa byagejeje ku kwicwa kwa Osama bin Laden mu 2011, nubwo byashyizwe ku mugaragaro ko byakozwe n’ingabo zidasanzwe za Amerika.

Mu myaka yashize, Prince yakomeje kugaragara mu bikorwa by’umutekano n’ishoramari mu bihugu bitandukanye birimo Libye, Haiti, Mozambique na Aziya, aho ibigo bye byagiye bikora imirimo yo guhugura ingabo no kurinda inyungu z’ibihugu n’ibigo bikomeye.

Amakuru atandukanye yanavuze ko mu 2024 yaba yaragiranye amasezerano na Leta ya RDC agamije kurinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gufasha mu guhangana n’imitwe irwanya Kinshasa, nubwo ayo masezerano atigeze atangazwa ku mugaragaro.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui