Ifoto ya Perezida Ndayishimiye yibukije benshi ibyabaye kuri Idi Amin Dada ubwo yaterurwaga n’abazungu ayobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika

Amafoto aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, asasiwe ibitenge n’abaturage be, yateje impaka n’ibitekerezo byinshi mu Karere no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bamwe bayabonye nk’ikimenyetso cy’icyubahiro gikomeye abaturage baha umuyobozi wabo, abandi bayagereranyije n’indi foto yamamaye cyane mu mateka ya Afurika, igaragaza uwahoze ari Perezida wa Uganda, Idi Amin Dada, aherekejwe n’abazungu bamuteruye umwe muri bo amufatiye umutaka ubwo yayoboraga Organization of African Unity (OAU).

Ku wa 14 Gashyantare 2026, ni bwo Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, African Union, asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço, wari umaze umwaka ayobora uyu muryango ugizwe n’ibihugu 55. Ibi byabereye mu nama ya 39 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Nyuma yo guhabwa izo nshingano, Perezida Ndayishimiye yasubiye mu gihugu cye, yakirwa n’abaturage benshi bishimiye ibyo bafashe nk’intsinzi y’igihugu cyabo. Amafoto yashyizwe ahagaragara ku wa 16 Gashyantare 2026 agaragaza abaturage ba Bujumbura basasiye ibitenge Perezida wabo n’umugore we, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, mu rwego rwo kumwakirana icyubahiro gikomeye.

Abaturage bamukomeye amashyi, bamwe bagaragaza ibyishimo bidasanzwe, bumva ko igihugu cyabo kigeze ku rwego rwo hejuru mu ruhando rwa Afurika. Hari n’abagaragaje ko babifata nk’ikimenyetso cy’uko Perezida wabo agiye kugira uruhare rukomeye mu miyoborere y’umugabane.

Ariko ayo mashusho yibukije benshi indi foto yafashwe mu 1975, ubwo Idi Amin Dada yari ayoboye OAU. Muri iyo foto, Idi Amin Dada agaragara ajya mu birori yari yateguriye abakuru b’ibihugu bya Afurika, aherekejwe n’abazungu bane b’Abongereza n’umwe w’Umunya-Suwede, bamuteruye, umwe muri bo amufatiye umutaka.

Icyo gihe, Idi Amin Dada yashakaga kwerekana ko Afurika yamaze kwigobotora abazungu, ndetse yavuze amagambo yavugishije benshi ati: “Ubu ibintu byarahindutse, umuzungu ni we ukorera umwirabura.” Abo bazungu bari abacuruzi bakoreraga muri Uganda, ariko bategetswe kumuherekeza, bavuga ko babikoze kubera gutinya ko bashobora kwirukanwa cyangwa kwicwa.

Ubwo yayoboraga OAU, Idi Amin Dada yabifashe nk’ikimenyetso cy’uko ari umuyobozi ukomeye kurusha abandi. Yizeraga ko isi izamwubaha kandi igaha agaciro ubuyobozi bwe, nubwo ubutegetsi bwe bwagiye bunengwa cyane kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Abatavuga rumwe na we benshi bahungaga igihugu kubera gutinya kwicwa cyangwa kuburirwa irengero. Uganda yabaye igihugu kirimo ubwoba bukomeye, ubutegetsi bwe bufatwa nk’ubw’igitugu cyibasiye abaturage.

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Julius Nyerere, ni umwe mu bayobozi ba Afurika batigeze bashyigikira Idi Amin Dada. Yabonaga ko ari igisebo kubona Afurika ihagarariwe n’umuyobozi nk’uwo, ndetse inama yamugize umuyobozi wa OAU yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bake ugereranyije n’umubare wari uhari icyo gihe.

Idi Amin Dada yarangije manda ye mu 1976, ariko ubutegetsi bwe bwaje gusenyuka nyuma yo gutera Tanzania mu 1978. Ingabo za Tanzania zageze i Kampala mu 1979, maze ahita ahunga igihugu, ajya kubaho mu buhungiro muri Saudi Arabia, aho yapfiriye mu 2003.

Igereranya hagati y’ifoto ya Idi Amin Dada n’iya Perezida Ndayishimiye ntishingiye gusa ku mashusho, ahubwo rishingiye ku buryo abayobozi bashobora guhabwa icyubahiro gikomeye igihe bageze ku rwego rwo kuyobora umugabane.

Nubwo bimeze bityo, inshingano za Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe ntizisobanura kuyobora Afurika yose, ahubwo ni uguhuza ibikorwa by’ibihugu bigize uyu muryango, guteza imbere ubufatanye, umutekano n’iterambere.

Hari bamwe mu Barundi bagaragaje ko batumva neza izo nshingano, ndetse n’umugore wa Perezida Ndayishimiye ubwe, Angeline Ndayishimiye, mu butumwa yigeze gutanga, yavuze ko umugabo we agiye “kurongora ibihugu by’ubumwe bwa Afurika,” amagambo bamwe bafashe nk’ikimenyetso cy’uko hari abitiranya inshingano zo kuyobora AU no kuyobora Afurika yose.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano ze, Perezida Ndayishimiye ateganya kwifashisha itsinda ry’abajyanama n’abadipolomate bafite ubunararibonye. Muri bo harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Bizimana Edouard, Ambasaderi Willy Nyamitwe, Ferdinand Bashikako, Gaudence Sindayigaya n’abandi badipolomate bafite ubunararibonye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga n’umutekano.

Hari kandi komite yihariye yiswe ‘Cap2026’ yashyizweho kugira ngo ifashe mu gushyira mu bikorwa imigambi ye, cyane cyane mu bijyanye n’ubufatanye, ubukungu n’umutekano.

Abasesenguzi bavuga ko amafoto nk’aya, yaba ayerekana Idi Amin Dada cyangwa ayerekana Perezida Ndayishimiye, agaragaza ko icyubahiro n’ibimenyetso by’ubuyobozi bukomeye bidahagije ubwabyo, ahubwo icy’ingenzi ari uburyo umuyobozi akoresha ububasha yahawe mu nyungu z’abaturage n’umugabane muri rusange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Ndayishimiye yasasiwe ibitenge i Bujumbura
Ifoto yo mu 1975 igaragaza Idi Amin Dada ateruwe n’abazungu yamamaye cyane

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui