Ibyo Umuyobozi wa MONUSCO yasabye AFC/M23 gukorera abaturage akigera i Goma byazamuye impaka ndende

Umuyobozi w’agateganyo w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vivian van de Perre, yasuye Umujyi wa Goma ku nshuro ya mbere mu gihe kirenga umwaka, azanye ubutumwa bukomeye bushimangira icyifuzo cyo kongera gufungura ikibuga cy’indege cyaho, cyari kimaze igihe kinini kidakora.

Uyu muyobozi w’agateganyo wa MONUSCO yageze kuri iki kibuga mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2026 akoresheje kajugujugu, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu gusubukura ibikorwa by’iki kibuga cy’ingenzi ku rwego rw’akarere.

Iki kibuga cy’indege cyari kimaze umwaka urenga kidakoreshwa, kuva ihuriro rya AFC/M23 rifashe umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, ibintu byahungabanije cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ndetse bigira ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi n’ubutumwa mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Vivian van de Perre yagaragaje ibyishimo n’icyizere cy’uko iki kibuga kizafungurwa buhoro buhoro, kigatangira kongera gufasha abaturage n’imiryango mpuzamahanga mu bikorwa byazo bya buri munsi.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbibutse ko mu gihe gishize kirenga umwaka, ku wa 26 Mutarama 2025, nari mu ndege ya nyuma yaherukaga kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma. Uyu munsi nari muri kajugujugu ya mbere iguye hano. Nizeye ko ibi biraba intangiriro yo gufungura mu byiciro iki kibuga cy’indege ku bw’ineza y’abaturage.”

Iri fungurwa ry’agateganyo rifite akamaro kanini, cyane cyane mu rwego rwo koroshya ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23.

Impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko rwa Vivian van de Perre ni ukuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo abo mu nzego z’akarere k’Ibiyaga Bigari, ku bijyanye n’imyiteguro yo gutangira kugenzura agahenge muri Teritwari ya Uvira, ahakomeje kuba ahantu h’ingenzi mu bijyanye n’umutekano.

Aka gahenge kagomba kugenzurwa hashingiwe ku nshingano zatanzwe n’akanama ka UN Security Council, kahaye MONUSCO ububasha bwo gukurikirana no kugenzura ko impande zombi zubahiriza ibyo zumvikanyeho.

Ibi bikorwa bizakorwa ku bufatanye n’urwego rw’akarere rushinzwe kugenzura umutekano ku mipaka ruzwi nka EJVM, ruzafasha mu gukusanya amakuru no kugenzura uko ibintu bihagaze ku butaka.

Ku wa 10 Gashyantare 2026, Jean-Pierre Lacroix, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ubutumwa bw’amahoro, yatangaje ko MONUSCO izatangira gukoresha iki kibuga cy’indege mu buryo bufatika mu bikorwa byo kugenzura agahenge.

Yasobanuye ko mbere y’uko abasirikare ba MONUSCO boherezwa muri Uvira, hazabanza koherezwa drones z’ubutasi zituruka ku kibuga cy’indege cya Goma, kugira ngo zibanze zisuzume uko umutekano uhagaze.

Izi drones zizafasha mu gutanga amakuru yihuse kandi yizewe, azafasha mu gufata ibyemezo bijyanye no kohereza ingabo zishinzwe kugenzura agahenge no kurinda umutekano w’abaturage.

Abasesenguzi bemeza ko gufungura iki kibuga cy’indege bishobora kuba intambwe ikomeye mu gusubiza ubuzima busanzwe mu mujyi wa Goma, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ubutabazi, n’ingendo z’imiryango mpuzamahanga.

Ikibuga cy’indege cya Goma gifite akamaro gakomeye ku rwego rw’akarere, kuko gifasha mu guhuza uburasirazuba bwa Congo n’indi mijyi yo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe cyose iki kibuga cyari gifunze, ibikorwa byinshi by’ubutabazi byari byarahagaze cyangwa bikagenda buhoro, bigira ingaruka ku baturage bari bakeneye ubufasha bwihuse.

Gufungura iki kibuga bishobora kandi gufasha mu kongera icyizere mu biganiro bya politiki no mu rwego rw’umutekano.

Ku baturage ba Goma, uku gusubukurwa n’imikoreshereze y’iki kibuga ni ikimenyetso cy’icyizere cy’ejo hazaza heza, nyuma y’igihe kinini cy’umutekano muke n’ihagarikwa ry’ibikorwa byinshi.

Abaturage benshi bemeza ko kongera gufungura iki kibuga bizoroshya ingendo, kongera ubucuruzi, no gufasha mu kuzamura ubukungu bw’akarere.

Nubwo bimeze bityo, haracyari inzitizi zitandukanye zirimo umutekano n’imikoranire y’impande zose bireba, kugira ngo iki kibuga cyongere gukora neza nk’uko byari bisanzwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Vivian van de Perre yagaragaje ko urugendo yagiriye i Goma rumuha icyizere ko ikibuga cy’indege cyaho kizafungurwa vuba
Ikirere cya Goma nticyaherukaga kugaragaramo indege

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui