Mu gihe imyidagaduro nyarwanda ikomeje kwiyubaka no kwigaragaza nk’urwego rufite uruhare rugaragara mu mibereho y’igihugu, inkuru z’urukundo rw’ibyamamare n’ibitekerezo bigamije iterambere ry’ubuhanzi bikomeje gufata umwanya munini mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byongeye kwigaragaza mu minsi ishize, binyuze mu rukundo rwa The Ben na Uwicyeza Pamella, ndetse n’ibitekerezo byatanzwe n’umuhanzi Bruce Melodie ku rwego rw’igihugu.
Ku ruhande rumwe, Uwicyeza Pamella yatumye benshi bongera kwibuka amateka y’urukundo rwe na The Ben, nyuma yo gusangiza abakunzi babo ibaruwa yandikiwe n’uyu muhanzi ku munsi we w’amavuko. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Pamella yerekanye iyo baruwa yuzuyemo amagambo yuje urukundo n’akababaro ko kutaba bari kumwe imbonankubone kuri uwo munsi wihariye.
Muri iyo baruwa, The Ben yagize ati: “Isabukuru nziza, mutima wanjye. Birababaje kuba tutari kumwe ngo wizihize uyu munsi turi kumwe imbonankubone. Nishimiye ko inshuti n’umuryango wawe bari hafi yawe bakuzirikana bakaguha urukundo ukwiriye. Nkwifurije umunsi mwiza cyane kurusha iyindi yose.”
Pamella yizihije isabukuru ye y’amavuko ku wa 31 Mutarama 2026, aho yahise afata urugendo yerekeza muri Tanzania ari kumwe n’inshuti ze. Icyo gihugu gifite igisobanuro cyihariye mu buzima bw’uru rukundo. The Ben yakoresheje ifoto yamufotoye ku munsi wa mbere bahurira muri Kenya, mu kumwifuriza isabukuru nziza, ibintu byongeye gukora ku mitima ya benshi.
Amateka agaragaza ko The Ben na Uwicyeza Pamella batangiriye urugendo rw’urukundo muri Kenya mu 2019. Kuva uwo munsi bahurira muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, umubano wabo wagiye ukura gahoro gahoro, uba inkuru ikurikirwa cyane n’abakunzi b’imyidagaduro nyarwanda. Ibyakurikiyeho byabaye amateka, birimo gufata icyemezo cyo kwiyemeza ubuzima bw’igihe kirekire.
Mu Ukuboza 2023, The Ben na Pamella bakoze ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre, ibirori byitabiriwe n’inshuti, abavandimwe n’ibyamamare bitandukanye, bikaba byarafashwe nk’igihe cy’ingenzi mu mateka yabo n’ay’imyidagaduro nyarwanda muri rusange. Nyuma y’imyaka mike, mu 2025, uyu muryango waje kwibaruka imfura yabo, umwana wavukiye mu Bubiligi bamwita Luna Ora Mugisha Paris, izina ryahise rikurura amarangamutima n’ibitekerezo byinshi mu bakurikirana ubuzima bwabo.
Mu gihe urukundo rwa The Ben na Pamella rukomeje kuba ishusho y’imyidagaduro nyarwanda, ku rundi ruhande umuhanzi Bruce Melodie yafashe umwanya wo kugaragaza ishusho rusange y’ubuhanzi nyarwanda n’imbogamizi zigihari, anatanga ibisubizo by’uko byatezwa imbere.
Bruce Melodie ibi yabigarutseho ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20 muri Kigali Convention Centre ku wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026. Mu kiganiro yatanze, yagaragaje ko nubwo ubuhanzi by’umwihariko umuziki umaze gutera intambwe igaragara, hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo bube inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu.
Yavuze ko uko ubuhanzi buhagaze uyu munsi bugaragara neza, agira ati: “Uko ngaragara ndasa n’urya. Ni umurimo mwiza usa n’ugabura.” Yibukije ko mu myaka isaga 20 ishize, umuziki mu Rwanda wari inyuma cyane, bitewe n’amateka igihugu cyari kivuyemo, aho habanje kwiyubaka mu nzego z’ibanze, kwidagadura bigakurikira.
Uyu muhanzi ubarizwa muri label ya 1:55AM ya Coach Gaël yatanze urugero rw’uburyo umuziki wigeze gufatwa nabi mu muryango nyarwanda, avuga ko ubwo yabwiraga iwabo ko agiye kuba umuhanzi batabyumvaga. Yagaragaje ko abahanzi b’icyo gihe barwanye, bahatana, bakora umuziki bagamije kwereka abantu ko ari umurimo uhangwa nk’indi yose.
Ati: “Twararwanye turahatana umuziki turawukora, tugerageza kwereka abantu ko umuziki ari umurimo uhanga akandi kazi.” Yavuze ko uko abantu bagenda babyumva, abafana bagenda biyongera, anashimira abahanzi bamubanjirije n’abo bakorana akazi kamwe.
Bruce Melodie yakomeje agaragaza ko ubu ubuhanzi bufite uruhare mu byinjiriza igihugu, aho yemeje ko bumaze kugera hejuru ya 5%, ariko agaragaza ko batanyuzwe n’urwo rwego. Yavuze ko icyifuzo cy’abahanzi ari uko ubuhanzi bwatanga 20% cyangwa 30% by’ibyinjiriza igihugu, agaragaza ko inzira ikiri ndende ariko ishoboka.
Mu magambo ye, Bruce Melodie yagaragaje ko abahanzi ari abantu bakomeye ku rwego mpuzamahanga, avuga ati: “Twebwe ni twe Ngagi. Umuziki winjiza mu madovize, nta Visa tuba dukeneye. Iyo wasohoye indirimbo ugira interineti, urambona. N’ibitaramo dutumirwamo twishyurwa mu madovize.”
Yongeye kugaruka ku ruhare rw’ubuhanzi mu bukerarugendo, avuga ko bwongerewe agaciro bwakurura abantu benshi mu gihugu, asaba ko iki gice cyitabwaho byimbitse. Muri urwo rwego, yasabye ko abahanzi boroherezwa kubona ibikorwaremezo, by’umwihariko Stade Amahoro, agaragaza ko itakagombye kuba iy’umupira w’amaguru gusa, ahubwo ikabera mo n’ibitaramo binini byinjiza abantu ibihumbi 60, umujyi wose ukarara unezerewe.
Ikindi cyashimangiwe cyane ni ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga. Bruce Melodie yasabye Leta gufasha abakoresha imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda kugira ngo zibe ‘Monetize’, ku buryo abazikoresha babasha kwinjiza amafaranga. Yagaragaje ko ibikorwa bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ari imirimo nyakuri, kuko ‘content’ yose ikorwa iba ifite agaciro k’amafaranga.
Yatanze urugero rwa TikTok, avuga ko nubwo abantu bayikorera ho amafaranga, Abanyarwanda benshi bisanga basabwa kwitirira ubwenegihugu bw’amahanga kugira ngo babone ayo mafaranga, ibintu yavuze ko ari ikibazo gikomeye gishobora no guteza ubushomeri mu rubyiruko.
Mu gusubiza ku kibazo cyagarutsweho n’umuhanzi Bruce Melodie, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ko imbogamizi zituma u Rwanda rutajya ku rutonde rw’ibihugu imbuga nkoranyambaga zishyura abazikoresha zikemurwa byihuse. Yagaragaje ko bidakwiye ko urubyiruko n’abakora ubuhanzi n’ibindi bikorwa bya ‘content creation’ bakomeza gusigara inyuma mu gihe ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi u Rwanda rwashoyemo imari mu iterambere ryarwo.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku wa 6 Gashyantare 2026, nyuma yo kumva ubusabe bwa Bruce Melodie wavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abahanzi babangamiwe no kutabasha kuzikoraho binjiza amafaranga. Perezida Kagame yahise abaza impamvu nyamukuru ituma u Rwanda rutemererwa Monetization, anasaba ko hatangwa ibisobanuro byumvikana n’ibishoboka gukemurwa mu gihe gito.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko kugira ngo igihugu cyemererwe gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga mpuzamahanga, hari ibisabwa bitatu by’ingenzi. Yagaragaje ko u Rwanda rumaze kuzuza byinshi muri byo, ariko hakiri icyuho ku bijyanye n’umubare w’abashoramari bamamaza kuri izo mbuga, aho bisaba ko haba hari abamamaza bashobora gushora hagati ya miliyoni imwe n’eshanu z’amadolari ya Amerika.
Minisitiri Ingabire yakomeje avuga ko ku bindi bisabwa, ibiganiro byabyo byamaze gukorwa n’ubuyobozi bw’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, bityo igisigaye kikaba ari ugukangurira ibigo n’abashoramari bo mu gihugu gufata imbuga nkoranyambaga nk’urubuga rwemewe rwo kwamamarizaho.
Yagize ati: “Ni ukubifata twese nk’umukoro. Ibigo bigomba kumva ko imbuga nkoranyambaga nazo ari ahantu ho kwamamariza, bigafasha abazikoresha ndetse bikagirira akamaro n’ubukungu bw’igihugu.”
Perezida Kagame yahise asaba ko ubwo bukangurambaga bukorwa byihuse kandi mu buryo bwagutse, kugira ngo abashoramari bongere ishoramari ryabo mu kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga. Yashimangiye ko Leta itagomba kurebera ikibazo gikomeza kubangamira urubyiruko n’abakora mu ikoranabuhanga, asaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo Abanyarwanda batangire kungukira ku mbuga nkorany
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp






