Ibyihariye ku baturage bagifite umuco wo gutizanya abagore n’impamvu bawukomeza kugeza n’ubu

Ibyihariye ku baturage bagifite umuco wo gutizanya abagore n’impamvu bawukomeza kugeza n’ubu

Mu bice bimwe by’igihugu cya Namibia, cyane cyane mu turere twa Kunene Region na Omusati Region, hari umuco umaze imyaka myinshi ukorwa n’amoko ya Ovahimba na Ovazemba. Uwo muco uzwi ku izina rya “Okujepisa Omukazendu”, ukaba ugamije gusangira abagore hagati y’inshuti cyangwa abavandimwe ba hafi mu rwego rwo gukomeza ubucuti no kurwanya ishyari mu miryango.

Muri uwo muco, iyo umugabo asuwe n’inshuti ye cyangwa umuntu bafitanye isano ya hafi, amwemerera kurarana n’umugore we ku buriri bwabo ijoro ryose. Icyo gihe nyiri urugo ashobora kujya kurara mu yindi nzu cyangwa hanze.

Ibi bikorwa nk’ikimenyetso cy’icyizere n’ubucuti bukomeye hagati y’abo bagabo. Mu baturage b’Aba-Himba batuye mu majyaruguru ya Kunene Region bavuga ko akenshi abagabo batiza inshuti zabo abagore babo biteze ko na bo bazabigenza batyo igihe bazabasura.

Icyakora, muri uyu muco, umugore ntahabwa amahirwe yo kubyanga mu buryo bworoshye kuko bifatwa nk’umuco ugomba kubahirizwa mu muryango. Hari n’igihe umugore ubwe ashobora guhitamo undi mukobwa akamuha umugabo we kugira ngo baryamane.

Abawukurikiza bemeza ko ibi bifasha gukomeza ubucuti hagati y’imiryango ndetse bikagabanya amakimbirane cyangwa ishyari rishobora kuvuka mu bashakanye.

Abasesenguzi b’umuco bavuga ko “Okujepisa Omukazendu” atari umuco wihariye gusa muri Afurika. No mu bice by’isi bikonja cyane nka Greenland, hari ubwoko bw’abantu buzwi ku izina rya Eskimo bufite umuco usa n’uwo. Muri uwo muco na bo iyo umushyitsi w’umugabo ageze mu rugo, ashobora gutizwa umugore w’uwamwakiriye bakararana.

Abashakashatsi mu by’umuco n’imibereho y’abantu basobanura ko impamvu imwe ituma bamwe mu ba Eskimo bagira uwo muco ari ukwirinda kubyarana hagati y’abantu bo mu muryango umwe, kuko baba ari bake cyane bityo bikaba byatera ibyago byo kubyara abana bafite ubumuga. Guhuza imiryango itandukanye byabafashaga kubona urubyaro rufite amagara mazima.

Nubwo uyu muco wa “Okujepisa Omukazendu” umaze imyaka amagana ukorwa mu baturage bo mu majyaruguru ya Namibia, hari abawunenga bavuga ko ushobora kuvutsa abagore uburenganzira bwo kwihitiramo, cyane cyane mu gihe badahabwa amahirwe yo kubyanga.

Ku rundi ruhande, abawukora bo bavuga ko ari igice cy’indangagaciro zabo gakondo zigamije kubaka ubucuti n’ubwizerane mu muryango.

Ibi bigaragaza ko imico n’imigenzo by’abantu ku isi bitandukanye cyane bitewe n’amateka, imibereho n’imyumvire by’imiryango, bityo igasobanurwa mu buryo butandukanye bitewe n’aho ikomoka n’abayikurikiza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Hari bamwe mu baturage ba Namibia basangira abo bashakanye n’abandi bantu

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui