Mu gihe ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bikomeje, amakuru mashya aragaragaza ko Washington iri kwitegura igitero gikomeye gishobora kumara iminsi cyangwa ibyumweru, mu gihe Perezida Donald Trump yaba atanze itegeko rya nyuma ryo kukigaba.
Uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi warushijeho gukaza umurego mu mpera za 2025, ubwo muri Iran hadukaga imyigaragambyo ikomeye yatangiye ku wa 28 Ukuboza. Abaturage bigaragambije banenga izamuka rikabije ry’ibiciro by’ubuzima ryatewe no guta agaciro k’ifaranga ryabo, ariko nyuma imyigaragambyo ihinduka iyamagana ubutegetsi buriho, basaba impinduka za politiki. Iyo myigaragambyo bivugwa ko yaguyemo abantu benshi, ibintu byatumye Amerika igaragaza ko ishobora gutabara abaturage ba Iran.
Amerika yashinjwe gushaka gukuraho ubutegetsi bwa Iran buyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei, nubwo Tehran yo yaburiye Washington ko igitero icyo ari cyo cyose cyayigabwaho kizasubizwa. Iran yavuze ko ishobora kwibasira inyungu za Amerika n’ibirindiro byayo biri mu Burasirazuba bwo Hagati, birimo ibyo ifite muri Jordanie, Qatar, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Kuwait.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru Reuters avuga ko abayobozi babiri bakomeye muri Amerika, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bemeje ko Igisirikare cya Amerika kiri kwitegura intambara ishobora kumara igihe kirekire, bitewe n’amabwiriza Perezida Donald Trump ashobora gutanga.
Ibi byiyongeraho ko Amerika yatangiye kongera abasirikare bayo mu Burasirazuba bwo Hagati, ihajyana indege z’intambara, amato y’intambara ndetse n’ibikoresho byo kwirinda no kugaba ibitero birimo ibisasu bishobora gusenya misile.
Ku wa 13 Gashyantare 2026, ubwo yari mu ruzinduko muri Leta ya North Carolina, Perezida Trump yatangaje ko guhindura ubutegetsi bwa Iran ari kimwe mu byiza Amerika ishobora gukora. Yagaragaje ko ubuyobozi bwa Tehran bukomeje guteza umutekano muke, bityo hakenewe igisubizo gikomeye.
Umuvugizi Wungirije wa White House, Anna Kelly, na we yemeje ko Perezida Trump afite amahitamo yose ku bijyanye n’icyemezo cyo gufata kuri Iran, ariko ko umwanzuro wa nyuma uzafatwa hashingiwe ku nyungu za Amerika n’umutekano w’akarere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, we yavuze ko nubwo ibiganiro bikomeje, kugera ku masezerano na Iran bikiri kure.
Yagize ati: “Perezida Trump yifuza kugirana amasezerano na Iran, ariko biracyari ingorabahizi kubigeraho.”
Amakuru kandi agaragaza ko ibitero Amerika iri gutegura byibanda ku nzego z’ubuyobozi bwa Iran no ku bikorwa bya gisirikare, aho kwibasira ibikorwa by’ingufu za nucléaire, mu rwego rwo kwirinda gukurura intambara nini ishobora kugira ingaruka ku Isi yose.
Ku rundi ruhande, Israel na yo iri gukurikiranira hafi uyu mwuka mubi. Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yagiriye muri Amerika, yasabye ko mu ngamba ziteganyijwe zo guhangana na Iran hajyamo izirengera inyungu za Israel, kuko Iran ifatwa nk’umwe mu banzi bayo bakomeye.
Impuguke mu bya politiki mpuzamahanga zigaragaza ko intambara hagati ya Amerika na Iran ishobora guteza umutekano muke mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati, cyane ko Iran ifite ubushobozi bukomeye bwa misile ndetse n’abafatanyabikorwa bashobora kuyishyigikira.
Nubwo bimeze bityo ariko, hari icyizere cy’uko inzira y’ibiganiro ishobora gutanga umusaruro. Biteganyijwe ko intumwa za Amerika zirimo Steve Witkoff na Jared Kushner zizahurira i Genève mu Busuwisi n’iza Iran mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, mu biganiro bishobora kugabanya umwuka mubi no gushaka umuti urambye w’iki kibazo kimaze igihe gihangayikishije Isi.
Ibi byose bishyira Isi mu gihirahiro, aho benshi bibaza niba hazabaho intambara nshya ikomeye, cyangwa niba ibiganiro bizatanga umusaruro bikarinda akarere n’Isi muri rusange kugwa mu makimbirane mashya.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


