Mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Werurwe 2026, abaturage bo muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bongeye guhura n’ihohoterwa rikomeye, aho bivugwa ko abantu 11 bishwe mu bitero byagabwe ku midugudu itandukanye, hakaniyongeraho no gusahurwa kw’amatungo.
Amakuru aturuka ku mutwe wa AFC/M23 avuga ko ibyo bitero byagabwe n’ingabo z’ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo.
Nk’uko byatangajwe, mu Mudugudu wa Cumuyaga, abantu batanu bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, undi umwe arakomereka bikabije. Aho hantu kandi havugwa ko amatungo y’abaturage yasahuwe mu buryo bwateguwe, ibintu byasize abaturage benshi mu gahinda n’ubwoba.
Mu wundi Mudugudu wa Bibatama na ho, abantu batandatu bahasize ubuzima, mu gihe undi umwe yakomeretse bikomeye. Abatuye utu duce bavuga ko ibyo bitero byabaye mu buryo butunguranye nijoro, bigatera abaturage guhunga ingo zabo.
Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kuvugwaho kwibasira abasivili, bikaba byongera kugaragaza umutekano muke ukomeje kurangwa mu bice byinshi by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
AFC/M23 yatangaje ko yamaganye ibi bitero, inashimangira ko izakomeza guharanira kurinda abaturage n’ibyabo. Uyu mutwe uvuga ko ibikorwa nk’ibi bikomeje guteza umutekano muke no kongera ububabare ku baturage basanzwe barazahajwe n’intambara imaze igihe muri aka karere.
Nubwo aya makuru yatangajwe, ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ingabo zabwo ntacyo ziratangaza kuri ibi birego.
Abasesenguzi bemeza ko hakenewe ingamba zihamye zo kurinda abasivili no kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo, aho amakimbirane akomeje gufata indi ntera, agasiga abaturage ari bo ba mbere bahababarira.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

