Ibintu bikomeje gukomera: Ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka nyuma y’icyemezo cya burundu cyafashwe na Amerika.

Ibintu bikomeje guhindura isura ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko ibiganiro byari bimaze amasaha 21 hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, byabereye muri Pakistan, birangiye nta mwanzuro uhamye ugerwaho.

Ibi byakurikiwe n’icyemezo gikomeye cyafashwe na Perezida Donald Trump cyo gufunga umuhora wa Hormuz, kimwe mu bice by’ingenzi by’ubucuruzi bw’ingufu ku Isi.

Uyu mwanzuro wahise utera ihungabana rikomeye ku masoko y’isi, aho ibiciro bya peteroli byahise bizamuka ku buryo bugaragara.

Peteroli yo mu bwoko bwa Brent yazamutseho 8,5% igera kuri 102,37$ ku kagunguru, mu gihe iya West Texas Intermediate yo yazamutseho 9% igera kuri 105,34$. Ibi byahise bituma isoko ry’ingufu rirushaho guhungabana, cyane ko umuhora wa Hormuz unyuramo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi yose.

Ibi bibaye mu gihe hari habayeho akaruhuko k’imirwano k’igihe cy’ibyumweru bibiri, kari kagamije kongera gufungura uyu muhora wari umaze igihe ufunze kuva imirwano yaduka ku wa 28 Gashyantare. Gusa, uko guhagarika imirwano ntikwigeze gutanga umusaruro urambye, kuko impande zombi zongeye kunanirwa kumvikana ku buryo burambye bwo gukemura amakimbirane.

Perezida Donald Trump, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yategetse ingabo zirwanira mu mazi gutangira ibikorwa byo gufunga burundu uwo muhora, anaburira ko nta bwato buzongera kuwunyuramo cyane cyane ubwishyuye Iran.

Yavuze ko icyo gihugu cyashyizeho uburyo bunyuranyije n’amategeko bwo gusoresha ubwato bunyura muri ayo mazi, bityo ko Amerika itazabyihanganira.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo, igisirikare cya Amerika cyatangaje ko ibikorwa byo kugota ibyambu bya Iran no gukumira ubwato bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Mbere saa 16:00 ku masaha y’i Kigali.

Harimo no gushakisha no gusenya ibisasu byo mu mazi (mine) bivugwa ko byatezwe muri uwo muhora, hagamijwe kongera kuwugira nyabagendwa ariko ugenzurwa na Amerika.

Ku rundi ruhande, Iran ntiyacecetse. Ingabo zayo zidasanzwe z’impinduramatwara zaburiye Amerika ko ibikorwa ibyo ari byo byose byegeranye n’uwo muhora bishobora gufatwa nk’igikorwa cyo guhungabanya agahenge, bikaba byatuma intambara irushaho gukomera. Iran kandi yagaragaje ko izakurikiranira hafi ubwato bwose bw’intambara buzagerageza kwegera uwo muhora.

Iyi myanzuro yatumye amasoko y’imari mu bihugu byo muri Aziya agira igihombo gikomeye. Isoko rya Nikkei 225 ryo mu Buyapani ryagabanutseho 0,8%, mu gihe irya Kospi ryo muri Koreya y’Epfo ryagabanutseho 1,8%, bigaragaza ubwoba buri mu bashoramari ku ngaruka z’iyi ntambara ishobora gufata indi ntera.

Abasesenguzi mpuzamahanga bagaragaza ko gufungwa k’umuhora wa Hormuz bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku bihugu bishingiye ku gutumiza peteroli hanze. Hari impungenge ko ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka, bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage hirya no hino ku Isi.

Mu gihe impande zombi zikomeje guterana amagambo akomeye, isi iri gukurikiranira hafi uko ibintu biri kugenda bihinduka, cyane ko icyemezo cyo gufunga uyu muhora gishobora kuba intandaro y’indi ntambara nini ishobora kugira ingaruka ku isi yose.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui