Impaka zikomeje gufata intera ku ruhare rwa Juvénal Habyarimana mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu gihe bamwe mu bana be, barimo Jean-Luc Habyarimana, bagaragaye mu bikorwa byo kumuvuganira no kugerageza kumwerekana nk’utaragize uruhare muri ayo mahano.
Ibi bikorwa byakuruye impaka ndende mu banyarwanda no mu banyamateka, aho bamwe bibaza uburyo umuntu wapfuye mbere gato y’itangira rya Jenoside ashobora kugaragazwa nk’uyifitemo uruhare, mu gihe abandi bashimangira ko umugambi wa Jenoside wari waratangiye gutegurwa imyaka myinshi mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yagaragaje ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko ubuyobozi bwa Habyarimana bwagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, binyuze mu kubiba urwango, gutegura imitwe yitwara gisirikare no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Yasobanuye ko kuva mu 1990, ubwo intambara yatangiraga, ibikorwa byo kwica no gutoteza Abatutsi byiyongereye, bigakorwa ku bufatanye bw’inzego za Leta n’imitwe nka Interahamwe. Ibi byajyanaga no gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango binyuze mu bitangazamakuru nka Radio Télévision Libre des Mille Collines, byahamagariraga Abahutu gufata Abatutsi nk’umwanzi bagomba kurwanya.
Tariki ya 1 Werurwe 1994, RTLM yasohoye ubutumwa bushishikariza abaturage kwishyira hamwe bakarwanya uwo bise “umwanzi n’ibyitso bye”, amagambo yasobanuwe ko yashyiraga mu majwi Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uwo munsi kandi, Habyarimana yakiriye Roméo Dallaire amusaba kurekura intwaro zari zarafatiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, zari zigamije gukoreshwa muri gahunda ya “auto-défense civile”.
Mu minsi yakurikiyeho, ibikorwa by’ubwicanyi byakomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu. Tariki ya 15 Werurwe 1994, abantu batanu biciwe i Kinihira n’ingabo za Leta n’Interahamwe, ibintu byatangajwe n’abayobozi ba gisirikare b’amahanga nk’ikimenyetso cy’uko ubwicanyi bwari bugiye gufata indi ntera.
Tariki ya 20 Werurwe 1994, Habyarimana yakiriye ikipe ya Rayon Sports, aho yavuze amagambo bamwe basobanuye nk’amarenga y’ibizakurikiraho, agaragaza ko atazigera atsindwa ndetse ko yiteguye gukoresha ingufu zose mu guhangana n’abamurwanya. Aya magambo yavuzwe mu gihe yari amaze iminsi yanga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha, yagombaga gushyiraho inzego z’inzibacyuho zirimo amashyaka atavuga rumwe na Leta.
Ku wa 21 Werurwe 1994, yangiye Faustin Twagiramungu gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho keretse ishyaka rya CDR rihawe imyanya, nyamara ritari riri mu masezerano ya Arusha, ndetse rikaba ryarayarwanyije.
Hagati aho, bamwe mu bacurabwenge ba Jenoside nka Ferdinand Nahimana bakomeje gukwirakwiza inyandiko n’ubutumwa bushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, babinyujije mu mugambi wa “auto-défense civile”.
Tariki ya 29 Werurwe 1994, habaye inama ikomeye iyobowe na Déogratias Nsabimana igamije kunoza imikorere y’iyo gahunda, ihuza abayobozi ba gisirikare, ab’inzego z’ibanze n’abo mu mashyaka ya Hutu Power. Muri iyo nama hanatanzwe intwaro nyinshi zo gushyigikira ibikorwa byari bigamije kurimbura Abatutsi.
Umunsi wakurikiyeho, Perefe wa Kigali, Tharcisse Renzaho, yohereje urutonde rw’abantu batoranyijwe bagombaga kwitabira ibyo bikorwa, rugaragaza imiterere y’imiyoborere y’iyo gahunda kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku nzego z’ibanze.
Ibi byiyongeraho amakuru y’uko kuva muri Gashyantare 1994, hari hamaze gukorwa urutonde rw’Abatutsi batuye i Kigali, ruriho amazina agera ku 1500, nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye barimo Jean Berchmans Birara.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka CLADHO na yo yagaragaje impungenge ku bwicanyi bwakorwaga n’ingabo za Leta n’Interahamwe, isaba ko hafatwa ingamba zo kubuhagarika no kwambura intwaro iyo mitwe.
Nubwo ibi bimenyetso byose bikomeje kugaragazwa n’abashakashatsi n’inzego za Leta, hari abakigerageza kubipfobya, bavuga ko Jenoside yatangiye nyuma y’urupfu rwa Habyarimana.
Gusa abasesenguzi b’amateka bagaragaza ko umugambi wayo wari warateguwe kera, ndetse ibikorwa byo kuyishyira mu bikorwa byari byaratangiye mbere ya Mata 1994.
Izi mpaka zikomeje kwibutsa benshi ko gusobanukirwa amateka nyayo ari ingenzi mu kurwanya abayagoreka, no gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

