Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye ku mugaragaro igikorwa cyo guhiga abarwanyi ba FDLR bakiri ku butaka bw’icyo gihugu, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington agamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru na Lt. Gen. Jacques Ychaligonza, wageze ku kibuga cy’indege cya Bangboka mbere yo kwerekeza muri Camp Général Bauma i Kisangani, aho yahaye ubutumwa abasirikare mu muhango wo gutangiza icyo gikorwa.
Yasabye abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi bagahitamo kwitanga aho gukomeza imirwano, ashimangira ko abazabyemera bazimurirwa ahabugenewe i Kisangani.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa FARDC agaragaza ko icyiciro cya mbere cyo gushishikariza abo barwanyi kwitanga cyatangiye gutanga umusaruro.
Ibi bikorwa bya gisirikare bitangiye mu gihe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane muri teritwari ya Masisi, imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’ihuriro AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Mu gace ka Osso Banyungu, imirwano ikaze yadutse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa moya, aho amakuru aturuka mu baturage avuga ko AFC/M23 yagabweho ibitero mu duce twa Kazinga na Ngululu twari tumaze iminsi turi mu maboko yayo.
Iyi mirwano yakomeje gufata indi ntera, humvikana urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byateje ubwoba bukomeye mu baturage bo muri ako gace ndetse no mu bice bihana imbibi na Walikale.
Nubwo FARDC yatangaje gahunda yo guhiga FDLR, ku rundi ruhande iyi mitwe iracyagaragara mu mirwano iri kubera muri Masisi, aho ifatanyije na FARDC na Wazalendo kurwanya AFC/M23.
Ibi bituma hibazwa ku buryo iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye mu gihe abarwanyi bamwe ba FDLR bakigaragara ku rugamba.
Abaturage bo mu bice byugarijwe n’iyi mirwano bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye, zirimo guhunga ingo zabo no kubura ubuhungiro, mu gihe abandi basigaye mu byabo bagihanganye n’ihungabana n’ubwoba bukomeje kwiyongera.
Akarere ka Masisi kamaze igihe karangwa n’umutekano muke uterwa ahanini n’amakimbirane ashingiye ku butaka, umutungo kamere n’amoko, ibintu byatumye imitwe yitwaje intwaro ikomeza kwiyongera no kurwanira ububasha.
Mu gihe ibikorwa bya FARDC byo guhiga FDLR bitangiye, abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko hakenewe ingamba zihuriweho zirimo ibiganiro bya politiki, kuko intambara ikomeje kuba ndende ishobora kurushaho guteza ibibazo bikomeye ku baturage b’Uburasirazuba bwa Congo, bakomeje kuba ari bo bahura n’ingaruka zayo ku buryo bukomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

