Ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23 bukomeje gufata indi ntera mu gihe hategerejwe ibiganiro by’amahoro byagombaga gutangira mu Busuwisi hagati ya tariki ya 13 n’iya 17 Mata 2026.
Iri huriro ryashinje Leta ya Kinshasa gukoresha ingufu za gisirikare zirimo n’indege zitagira abapilote (drones) mu kurasa abaturage batuye mu bice bya Minembwe, bikaba ribifata nko kudobya nkana inzira y’amahoro.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibitero byagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, guhera saa yine z’ijoro kugeza mu gitondo cyo ku Cyumweru, byibasiye uduce dutuwe cyane. Yagaragaje ko ibi bitero byakomeje no ku Cyumweru, bikongera ubukana bw’ihungabana n’ubwoba mu baturage.
AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa bigaragaza umugambi wa Kinshasa wo kudaha agaciro ibiganiro by’amahoro biteganyijwe, ndetse no gukoresha igitutu cya gisirikare mu gihe impande zombi zari zikwiye kuba zitegura ibiganiro bya dipolomasi.
Iri huriro ryashimangiye ko gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu bice bituwe cyane bishobora kurushaho gukoma mu nkokora icyizere cy’amahoro arambye.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko ibiganiro byari biri kubera i Doha muri Qatar byimuriwe mu Busuwisi ku busabe bwa Qatar, bitewe n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati ukomoka ku makimbirane arimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku ruhande rumwe na Iran ku rundi.
Icyakora, amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa 10 Mata 2026 avuga ko ibi biganiro bitazabera i Genève nk’uko byari byitezwe, ahubwo bikazabera ahandi hantu hatatangajwe, ndetse n’u Busuwisi ntibuzagira uruhare rutaziguye mu miyoborere yabyo.
Biravugwa kandi ko abahagarariye Qatar bazitabira ibi biganiro hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya video conference, ibintu bamwe mu basesenguzi babona ko bishobora kugabanya uburemere n’umusaruro w’ibiganiro.
Agace ka Minembwe, kamaze igihe kirekire karangwa n’umutekano muke, gakomeje kuba indiri y’imirwano hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe iyirwanya, irimo AFC/M23 n’abafatanyabikorwa bayo. Ibi bikorwa by’intambara bikunze kuvugwaho kuba byibasira cyane abaturage, bigateza ibibazo by’ubuhunzi.
Ku rundi ruhande, Leta ya Kinshasa isanzwe ihakana ibirego byo kwibasira abaturage, igashimangira ko ibikorwa bya gisirikare igaba bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibangamira umutekano w’igihugu. Kugeza ubu, nta gisubizo kirambuye iratangaza ku birego bishya byatanzwe na AFC/M23.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko niba ibi birego bidakemuwe mbere y’uko ibiganiro bitangira, bishobora kudindiza cyangwa bikagabanya icyizere cy’iyi gahunda y’amahoro.
Hari impungenge ko gukomeza imirwano mu gihe cy’ibiganiro bishobora gutuma impande zombi zitizera ibyo ziyemeje, bikaba byatuma inzira y’amahoro igorana kurushaho.
Ibi byose bibaye mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bakomeje gusaba amahoro arambye n’umutekano usesuye, mu gihe ubuzima bwabo bukomeje guhungabanywa n’intambara imaze imyaka myinshi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

