Ibibazo n’Urwikekwe byadutse nyuma y’iturika ry’Ububiko bw’Intwaro: Ifatwa ry’abasirikare rikomeje guteza impagarara mu Burundi

Amakuru akomeje gukwirakwira mu gihugu cy’u Burundi agaragaza urujijo n’impaka zikomeye nyuma y’iturika rikomeye ryabereye mu bubiko bw’intwaro muri Camp Base, ikigo cya gisirikare kizwi cyane nka FDNB Logistics Brigade, ku mugoroba wo ku wa 31 Werurwe 2026.

Nubwo ubuyobozi bw’ingabo n’ubwa politiki bwihutiye gutangaza ko ibyo byabaye byatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ibyagiye bikurikiraho byatumye benshi batangira gushidikanya kuri iyo mvugo, bitewe n’ingamba zikomeye zafashwe zirimo gufata abasirikare benshi no kongera umutekano mu buryo budasanzwe.

Amakuru yizewe avuga ko abasirikare 26 bamaze gutabwa muri yombi, barimo abasirikare bakuru n’abato bari bashinzwe umutekano n’imicungire y’ububiko bw’intwaro muri icyo kigo. Mu bafashwe harimo Major Sibomana wari ushinzwe ububiko bw’amasasu, ndetse na Major Ntirampeba wari ushinzwe umutekano muri iryo joro ryabereyemo iryo turika.

Hari kandi n’abandi basirikare batandukanye barimo Sous-officier de corps Niyonkuru Renovat, Bakevya Bernard, Dushimirimana, Ciza, ndetse na bamwe mu basirikare bato nka Adjudant Hazigamayo, Caporal-Chef Bucumi Malin na Akiteretse Nestor. Aba bose bajyanywe kubazwa n’inzego z’iperereza rya gisirikare, bamwe bafungirwa muri Polisi ya Gisirikare, mu gihe abandi bavuga ko batazwi aho bafungiye.

Ibi byakurikiwe n’impinduka zikomeye zakozwe muri Camp Base aho abasirikare bahasanzwe basimbujwe abandi bo mu gipolisi cya gisirikare, ibintu byatumye ubwoba bukwira hose muri icyo kigo.

Abasirikare basabwe gutanga nimero zabo za WhatsApp, babwirwa ko ubutumwa bwabo buri kugenzurwa, ibintu byatumye benshi batangira guceceka, bamwe bafunga telefoni zabo burundu.

Hari n’abasirikare bamwe bahisemo gutoroka kubera ubwoba bw’ibiri kubera muri icyo kigo, mu gihe abandi bavuga ko ubuzima bwabo busigaye busa n’ubw’abantu bari gukurikiranwa buri segonda.

Ibi byose byabaye mu gihe ubuyobozi bw’igihugu bukomeje gutsimbarara ku mvugo imwe ivuga ko iryo turika ryatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi.

Umuvugizi w’ingabo, Brigadier General Gaspard Baratuza, yatangaje ko ari impanuka isanzwe yatewe n’amashanyarazi, ndetse na Perezida Evariste Ndayishimiye akaba yarabyemeje inshuro nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nyamara, uko gufatwa kw’abasirikare benshi byateje kwibaza byinshi mu baturage no mu basirikare ubwabo, bibaza impamvu niba ari impanuka y’amashanyarazi, hafatwa abasirikare aho gukurikiranwa inzego zishinzwe amashanyarazi nka REGIDESO. Hari n’abibaza uburyo iperereza ryihuse ryakozwe mu gihe ibisasu byari bikirimo guturika.

Uretse ibyo, haracyari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo ku byabereye muri gereza ya Mpimba, aho amakuru avuga ko hashobora kuba harabereye ubwicanyi bw’imfungwa, nubwo nta mubare nyawo w’abahitanywe n’ibi byabaye uratangazwa, ndetse n’aho imibiri yabo iri ntihamenyekane.

Abaturage b’u Burundi bakomeje gusaba ukuri ku byabaye, bagasaba ko ubuyobozi bubasobanurira neza iby’iri turika, bugahumuriza imiryango yabuze ababo, ndetse hakanatangwa ubufasha ku bakomeretse n’abangirijwe ibyabo.

Kugeza ubu, guceceka kwa Perezida ku buryo burambuye kuri ibi bibazo bikomeye, no gukomeza gufatwa kw’abasirikare, bikomeje kongera urwikekwe n’ibihuha mu gihugu, mu gihe benshi bategereje kumenya ukuri nyako kuri ibi byabaye: ese koko byari impanuka, cyangwa hari ikindi cyihishe inyuma y’iri turika?

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui