Harushimana wagaragaye atwaye isanduku ye n’umusaraba uriho izina rye asaba ko “bamuzura” yatawe muri yombi azira iyicwa ry’Ababikira

Inkuru y’umugabo witwa Guillaume Harushimana yongeye kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga nyuma y’uko afatiwe mu mujyi wa Parma mu Butaliyani, akekwaho kugira uruhare rukomeye mu iyicwa ry’ababikira batatu b’Abataliyani bishwe mu 2014 i Bujumbura.

Abo babikira bishwe ni Olga Raschietti (83), Lucia Pulici (75) na Bernadetta Boggian (79). Bari abamisiyoneri bakoreraga muri Paruwasi ya Guido Maria Conforti i Kamenge mu mujyi wa Bujumbura. Bishwe mu ijoro ryo ku wa 7 no ku wa 8 Nzeri 2014, mu bwicanyi bwashenguye imitima ya benshi mu Burundi no mu Butaliyani.

Ubushinjacyaha bwo muri Parma buvuga ko bufite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Guillaume Harushimana w’Umurundi yagize uruhare mu gutegura, gufasha no gutanga ibikoresho byakoreshejwe muri ubwo bwicanyi.

Iperereza ryari ryarasubitswe ryongeye gutangira mu 2024, nyuma y’amakuru mashya yaturutse mu gitabo cyanditswe n’umunyamakuru w’iperereza w’Umutaliyani, byanatumye haboneka ubuhamya bushya bw’ababikira butigeze butangazwa mbere.

Abakekwa kuba baragize uruhare muri ubu bwicanyi ni bane. Babiri muri bo bivugwa ko babyemeye kuri radiyo, undi wari umurinzi wa Jenerali Adolphe Nshimirimana yabajijwe mu Butaliyani yemera bimwe mu byaha, mu gihe undi wa kane ataramenyekana.

Nk’uko abashinjacyaha babivuga, iri yicwa ryaba ryarategetswe na Adolphe Nshimirimana, wahoze ayobora urwego rw’ubutasi rw’u Burundi, wishwe mu 2015. Harushimana bivugwa ko yari umwe mu bantu be ba hafi.

Abashakashatsi bagaragaza impamvu zitandukanye zishobora kuba zarateye ubu bwicanyi, zirimo: Kuba ababikira baranze kuvura abarwanyi b’Abarundi bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Kutumvikana ku micungire y’amafaranga y’ikigo cy’urubyiruko cya Kamenge; Cyangwa kuba byari bifitanye isano n’imihango y’igitambo.

Hari kandi amakuru avuga ko abicanyi binjiye mu rugo rw’abo babikira bambaye imyenda y’abihaye Imana, hanyuma bagasohoka bambaye imyenda ya polisi, mu rwego rwo kuyobya uburari.

Guillaume Harushimana si ubwa mbere avuzwe cyane mu itangazamakuru. Muri Mutarama 2014, yakoze igikorwa cyatunguye benshi aho yateguye imyigaragambyo ajyanye n’umuryango we, atwaye isanduku ndetse n’umusaraba wanditseho izina rye avuga ko yapfuye. Icyo gihe yari yagiye imbere y’ibiro bya radiyo RPA asaba ko “bamuzura,” avuga ko yashinjwe ibinyoma mu iyicwa ry’abo babikira.

Yashimangiraga ko ari umwere, nyamara ubuhamya bw’abivugaga ko bakoze ubwo bwicanyi bwagaragazaga ko bakoranye na we. Icyo gikorwa cyo “gutambuka atwaye isanduku ye” cyabaye ikimenyabose mu mateka y’u Burundi, aho benshi bavugaga ko ari uburyo bwo kwerekana ko yashyizwe mu gatebo k’abapfuye mu gihe akiri muzima.

Ku wa 26 Gashyantare 2026 ni bwo yatawe muri yombi mu mujyi wa Parma, aho yari amaze imyaka igera ku 10 aba. Mu 2018 yari yaragiye mu Butaliyani mu mahugurwa yabereye muri uwo mujyi, ndetse icyo gihe yari yarabajijwe kuri uru rubanza ariko arahakana, agaragaza ko mu gihe cy’ubwicanyi atari mu Burundi ndetse yerekana ibimenyetso byo muri pasiporo ye.

Kuri ubu, ubuyobozi bw’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku ifatwa rye.

Iyi nkuru yongeye kwerekana ko ibyaha bikomeye bishobora gukurikiranwa n’ubutabera n’iyo byaba byaramaze imyaka myinshi. Kuba umuntu ashobora kwizera ko afite ububasha cyangwa uburinzi bw’igihe runaka ntibisobanura ko azahora atagerwaho n’ubutabera.

Urubanza rwa Guillaume Harushimana rutegerejwe n’abatari bake, haba mu Burundi no mu Butaliyani, cyane cyane ku miryango y’abo babikira bishwe, ishaka ko ukuri kujya ahagaragara.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui