Ibice byegereye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byabaye isoko y’ibibazo by’umutekano mu myaka yashize, aho bamwe mu rubyiruko bashukwaga bakambuka bagiye gushaka ubuzima bwiza, ariko bagasanga bagiye mu mitwe yitwaje intwaro.
Icyakora, amakuru mashya ava mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu agaragaza ko iyo myitwarire yamaze guhagarara, nyuma y’impinduka zigaragara mu mutekano no mu myumvire y’abaturage.
Mu Mudugudu wa Muti, Akagari ka Rwangara, abayobozi b’ibanze bavuga ko hari igihe byari ibisanzwe kumva ko umusore cyangwa inkumi yagiye muri Congo gushaka akazi, nyamara nyuma bikaza kugaragara ko yinjijwe mu mitwe nka Wazalendo cyangwa FDLR.
Ubuyobozi bw’uyu mudugudu buvuga ko abashukaga uru rubyiruko bakoreshaga amayeri arimo kubizeza imirimo nko guhinga, kuragira cyangwa gucukura amabuye y’agaciro mu bice bya Rubaya, ariko bikarangira babinjije mu bikorwa bya gisirikare.
Nzayisenga Jean Pierre, umuyobozi w’Umudugudu wa Muti, asobanura ko ayo mayeri yigeze guteza ikibazo gikomeye, kuko hari n’abageragezaga kugaruka mu Rwanda rwihishwa nyuma yo kubona ko ibyo bizejwe atari byo.
Abo bafatwaga bashyikirizwaga inzego z’umutekano, bagahabwa inyigisho zibafasha gusubira mu buzima busanzwe. Hari n’abamaze gusubira mu miryango yabo, bakaba babayeho neza nyuma yo kugororwa.
Impinduka zikomeye zatangiye kugaragara nyuma y’aho umutwe wa M23 ugenzuririye umujyi wa Goma n’ibice by’ingenzi byegereye umupaka. Ibi byatumye inzira zari zisanzwe zikoreshwa mu kwinjiza urubyiruko mu mitwe yitwaje intwaro zihagarara, bituma n’abashukwaga bagabanuka cyane.
Ubuyobozi bw’aho hantu buvuga ko ubu nta muturage ujya muri Congo bitazwi neza icyo agiye gukora yo, ibintu byatumye gukumira ibyaha birushaho koroha.
Uretse ingamba z’umutekano, hanashyizwe imbaraga mu kwigisha abaturage indangagaciro z’ubunyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaza ko imwe mu mpamvu zatumaga bamwe bajya muri iyo mitwe ari imyumvire mibi yaturukaga ku mateka mabi, cyane cyane ku basize bakoze Jenoside bagahungira mu mashyamba ya Congo, bagakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo.
Mu rwego rwo gukomeza gukumira ibyo bibazo, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Cyanzarwe bakoze urugendoshuri rugamije kureba ibyagezweho no gushimangira uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.
Basuye ibikorwa remezo birimo inyubako y’umuryango izwi nka Kivu Intare Arena, yubatswe mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage no kubereka agaciro k’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Me Niyonkuru Jean Aimé, Perezida w’inama njyanama y’Umurenge wa Cyanzarwe, yavuze ko uru rugendo rwari rugamije no gukangurira abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Yashimangiye ko kwibuka amateka mabi igihugu cyanyuzemo ari imwe mu nzira zo kwirinda ko yasubira.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwo buhamya ko kuba hari igihe abaturage bamwe bajyaga mu mitwe irwanya igihugu byari bifitanye isano n’ingaruka z’ingengabitekerezo yakwirakwijwe n’abari barahunze nyuma ya Jenoside.
Gusa ngo ubu ibyo byarahindutse, kuko abo bantu batakiri hafi y’umupaka kandi abaturage bamaze gusobanukirwa n’ingaruka mbi z’iyo myitwarire.
Ibi kandi bishimangirwa n’abaturage basubijwe mu Rwanda nyuma yo kuva muri iyo mitwe. Mu Murenge wa Bugeshi, hatangajwe ko abaturage 60 bari baragiye bashukishijwe akazi muri Congo bamaze kwakirwa no gusubizwa mu buzima busanzwe, barimo 44 bavuye muri Wazalendo na 14 bavuye muri FDLR.
Ibi bigaragaza ko n’abari barashutswe bagiye bagaruka, bagahabwa amahirwe yo kongera kubaka ubuzima bwabo.
Uru rugendo rwo gukumira no kurandura imizi y’ibibazo byajyanaga urubyiruko mu mitwe yitwaje intwaro rugaragaza ko guhuza ingamba z’umutekano, ubukangurambaga n’iterambere ari byo byatanze umusaruro.
Abayobozi n’abaturage b’i Rubavu bahamya ko amasomo bakuye mu bihe byashize azabafasha gukomeza kubungabunga umutekano no kurinda urubyiruko rwabo kugwa mu mutego w’abarushuka.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

