Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umwarimu wa kaminuza ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga, mu bikorwa RIB ivuga ko byabereye mu bihe bitandukanye.
Aya makuru yatangajwe mu itangazo RIB yashyize ku rubuga rwa X mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026, aho uru rwego rwemeje ko uyu mwarimu akurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera.
Nk’uko RIB ibitangaza, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mwarimu yagiye akoresha amafaranga n’ibindi bishuko nk’uburyo bwo gushuka abo bana, akabashora mu busambanyi n’ibikorwa by’ishimishamubiri bibangiriza ubuzima bwabo n’ejo hazaza habo.
Ubu uyu mwarimu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Mu itangazo ryayo, RIB yagize iti: “Gusambanya umwana ni ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.”
Yakomeje yibutsa ko ibi byaha bidakwiye kwihanganirwa na gato, kandi ko uzabigirwa ahanishwa ibihano bikomeye biteganywa n’amategeko.
RIB yanahaye ubutumwa abana n’ababyeyi, isaba abana kwirinda abantu babashukisha amafaranga, impano n’ibindi bintu bagamije kubashora mu busambanyi, inasaba ababyeyi n’abarezi gukomeza gukurikirana no kurinda abana.
Iki kibazo kije kiyongera ku mibare ikomeje gutera impungenge igaragaza ubukana bw’ikibazo cyo gusambanya abana mu Rwanda. Muri Gashyantare 2025, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yatangaje ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, mu 2022 bagera kuri 24.472, mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055. Iyi mibare igaragaza ko ikibazo kigihari kandi gisaba ingamba zihamye.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwahamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
RIB ikomeje gusaba abaturage bose gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho gukorera abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose, igashimangira ko kurinda umwana ari inshingano ya buri wese.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

