Hakozwe impinduka zikomeye cyane ku mukino w’Amavubi na Estonia

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje impinduka ku masaha y’imikino yo ku munsi wa nyuma wa FIFA Series 2026, aho umukino utegerejwe cyane uzahuza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Estonia washyizwe imbere uva Saa Tatu z’ijoro ujyanwa Saa Moya n’Igice.

Izi mpinduka zamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, zigamije guhuza gahunda z’ingendo z’indege amakipe azifashisha asubira mu bihugu byayo, bityo hakirindwa imbogamizi zishobora guterwa n’amasaha yari yabanje guteganywa.

Umunsi wa nyuma w’iyi mikino itegurwa na FIFA uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ukazabera kuri Stade Amahoro, aho amakipe ane ari mu Itsinda A azakina imikino isoza iri rushanwa.

Nk’uko byatangajwe, umukino uzafungura uwo munsi uzahuza Kenya na Grenada saa kumi z’umugoroba (16:00), aho na wo wakuwe saa kumi n’ebyiri (18:00). Nyuma yawo ni bwo hazakurikiraho umukino witezwe na benshi uzahuza Amavubi na Estonia saa moya n’igice z’ijoro (19:30).

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bagaragaza ko izi mpinduka zishobora kugira ingaruka nziza ku mikinire y’amakipe, kuko amasaha mashya ashobora gutuma abakinnyi bagira imbaraga nyinshi ugereranyije n’ijoro rikabije, bityo bigakina umukino urimo ishyaka n’ihangana rikomeye.

Ku ruhande rw’abafana, benshi bakiriye neza iyi gahunda nshya, bavuga ko amasaha yegereye kare azaborohera kugera kuri Stade Amahoro no gukurikirana umukino nta nkomyi, ugereranyije n’igihe cyari cyashyizweho mbere.

Ku Amavubi, uyu mukino ufite igisobanuro gikomeye, kuko ari wo uzagena uko basoza iri rushanwa rya FIFA Series 2026, rikomeje kubaha umwanya wo kwipima n’andi makipe mpuzamahanga no gukomeza kubaka ubunararibonye ku rwego rw’isi.

Iyi gahunda nshya itanga icyizere cy’uko imikino izagenda neza, haba mu mikinire, mu mitegurire ndetse no mu buryo bwo korohereza amakipe n’abafana, mu gihe hasigaye amasaha make ngo u Rwanda rwakire undi munsi ukomeye wa ruhago mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui