Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifatanyije n’iy’u Burundi birashyirwa mu majwi n’abasesenguzi b’umutekano n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, ku kuba biri gushyira mu bikorwa umugambi uvugwaho cyane wo kwirukana Abanyamulenge mu duce twabo twa gakondo two mu misozi miremire ya Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mugambi uvugwa ushingiye ku bikorwa birimo urugomo rubogamye ku bwoko runaka, gusahura imitungo, gusenya insengero n’amazu, gufunga inzira z’ubuhahirane, ndetse no kubima uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho no kwidegembya.
Ibi byafashe indi ntera nyuma y’icyemezo cya AFC/M23 cyo kuva ku bushake mu mujyi wa Uvira, cyafashwe ku wa 17 Mutarama 2026, mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’amahanga yasabaga ko habaho icyizere n’inzira iganisha ku biganiro by’amahoro.
Gusa, amakuru aturuka ku baturage n’inzego zitandukanye agaragaza ko uwo mujyi wahise ujyamo n’imitwe yitwaje intwaro izwi ku izina rya Wazalendo, ivugwaho gushyigikirwa na Leta ya Kinshasa haba mu buryo bwa politiki, ibikoresho n’intwaro.
Iyi mitwe yahise yinjira mu mujyi wa Uvira, itangira ibikorwa byibasira cyane cyane Abanyamulenge bake bari basigaye muri uwo mujyi.
Abaturage baho bavuga ko Wazalendo yahise yigabiza amazu menshi y’Abanyamulenge n’insengero zabo, irabisenya, inasahura ibikoresho byose byari birimo. Abatarabashije guhunga bihishe mu byobo n’ahandi hihishe, ubuzima bwabo bukaba buri mu kaga gakomeye kubera ubwoba bwo kwicwa cyangwa gufatwa.
Abasesenguzi b’umutekano bagaragaza ko iyo Abanyamulenge baza kuba bakiri ku bwinshi muri Uvira, ibyabaye byari kuvamo ubwicanyi ndengakamere. Kugeza ubu, abo bake basigaye ntibashobora kwigaragaza mu ruhame cyangwa kugenda mu bwisanzure, bitewe n’umutekano muke ukabije.
Nubwo Wazalendo igizwe n’abantu bo mu moko atandukanye arimo Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu, ibikorwa byayo ku Banyamulenge bigaragara nk’ibigambiriwe kandi bigakorwa nta bwoba bwo gukurikiranwa n’amategeko.
Amakuru yizewe agaragaza ko iyo mitwe ikorera andi moko urugomo rusanzwe, ariko ku Banyamulenge hakagaragara politiki yo kubarimbura buhoro buhoro, bitewe n’uko iyo mitwe ivugwaho kuba ifite ubudahangarwa ihabwa na Leta ya Congo.
Uretse gusenya no gusahura, Leta ya RDC irashinjwa gufatanya na Wazalendo ndetse n’ingabo z’ibihugu by’amahanga birimo n’iz’u Burundi, mu gufunga inzira zose zagezaga ku Banyamulenge batuye i Mulenge ibikoresho by’ibanze nk’imiti, umunyu, isukari, isabune n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Mu nzira zavuzwe ko zafunzwe harimo umuhanda wo ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika uhuza Baraka–Fizi–Mulima–Minembwe, ndetse n’inzira z’amaguru ziva Uvira zinyuze Ndondo, Mikalati, Gitashya na Mikenke zigana i Minembwe.
Igitangaje ni uko uyu muhanda munini umaze imyaka irenga umunani ukoreshwa n’ayandi moko yo muri Kivu y’Amajyepfo nta nkomyi, ariko ugakomeza gufungwa ku Banyamulenge bonyine, ibintu benshi bafata nk’ivangura rishingiye ku bwoko.
Mu mwaka wa 2025, Abanyamulenge batuye mu gace ka Minembwe bari barashyizwe mu kato, babuzwa kuva muri ako gace no kwakira abacuruzi, hashingiwe ku mpamvu za politiki z’uko Minembwe yavugwaga ko igenzurwa n’ihuriro AFC/M23/MRDP–Twirwaneho.
Iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, bituma habura ibiribwa, imiti n’ubufasha bw’ibanze, mu gihe amahanga yakomeje kurebera mu gihe abaturage bicwa n’inzara n’indwara.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ibi byose bigize ishusho y’umugambi mugari wo gusibanganya Abanyamulenge ku butaka bwabo, binyuze mu iterabwoba, ubwicanyi, inzara n’akato.
Basaba amahanga, imiryango mpuzamahanga n’inzego z’Umuryango w’Abibumbye guhagurukira iki kibazo byihuse, mbere y’uko kiba Jenoside itazongera kuvugwa ariko ikaba irimo gukorwa mu buryo bucece.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

