Hahinduwe izina ry’umuhanda wari umaze imyaka 19 witiriwe Perezida Paul Kagame

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko yahinduye izina ry’umuhanda wari umaze imyaka 19 witiriwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Lilongwe. Uwo muhanda wari uzwi nka Paul Kagame Road ubu washyizwe ku izina rya John Chilembwe, umwe mu ntwari z’igihugu cya Malawi.

Iyi myanzuro yatangajwe binyuze mu itangazo rya Guverinoma ryasohotse ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama, rigaragaza ko iri hinduka rigamije guha icyubahiro intwari z’igihugu cya Malawi zagize uruhare rukomeye mu mateka yacyo yo guharanira ubwigenge busesuye.

John Chilembwe afatwa nk’intwari ikomeye mu mateka ya Malawi, azwi cyane kubera uruhare rwe mu myigaragambyo yo mu 1915 yarwanyaga ubukoloni bw’Abongereza. Guverinoma ya Malawi ivuga ko kumwitirira uyu muhanda ari ugusigasira amateka n’indangagaciro z’igihugu, no kwibutsa abenegihugu n’abanyamahanga urugamba igihugu cyanyuzemo.

Umuhanda wari witiriwe Perezida Paul Kagame watashywe ku mugaragaro muri Nzeri 2007, mu gihe Perezida Kagame yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Malawi ku butumire bwa Perezida w’icyo gihe, Bingu wa Mutharika. Icyo gihe, uwo muhanda wafatwaga nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti n’imikoranire myiza byari hagati y’u Rwanda na Malawi.

U Rwanda na Malawi byari bifitanye umubano wa dipolomasi ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi n’imiyoborere. Kwitirira Perezida Kagame umuhanda munini mu murwa mukuru wa Malawi byari byafashwe nk’icyemezo cy’icyubahiro ku ruhare rwe mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo Guverinoma ya Malawi itatangaje impamvu zihariye zatumye hafatwa icyemezo cyo guhindura izina ry’uwo muhanda, yashimangiye ko ari icyemezo gisanzwe kijyanye no kongera guha agaciro amateka n’intwari z’igihugu.

Izi mpinduka zahise zitangira gushyirwa mu bikorwa, aho ibyapa bishya by’umuhanda byatangiye gushyirwaho mu mujyi wa Lilongwe. Abasesenguzi bavuga ko ibi bisanzwe biba mu bihugu byinshi bya Afurika.

Kugeza ubu, nta tangazo ryihariye ryatanzwe n’u Rwanda ku mugaragaro kuri iki cyemezo cya Malawi, ariko umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kubaho mu buryo busanzwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kuddukurikirana ku mbuga nkoranyambaga. 

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui