Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye akomeje gutanga ishusho nshya ku cyerekezo ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23 bishobora gufata, nyuma y’uko habonetse impinduka zikomeye mu buryo byategurwagamo ndetse n’aho bizabera.
Ibi biganiro byari byarabereye i Doha muri Qatar, bigamije guhuza impande zihanganye ngo ziganire ku guhagarika intambara no gushaka ibisubizo birambye ku makimbirane amaze imyaka mu Burasirazuba bwa Congo.
Icyakora, ibibazo by’umutekano byazamutse mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko intambara ya Amerika-Israel na Iran yatangiye mu mpera za Gashyantare 2026, byagize ingaruka ku bushobozi bwa Qatar bwo gukomeza kwakira ibi biganiro.
Amakuru aturuka mu bigo mpuzamahanga n’abakurikiranira hafi diplomasi agaragaza ko hari gahunda yo kwimurira ibi biganiro mu Busuwisi, igihugu gisanzwe kizwiho kwakira ibiganiro by’amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Hari n’ibyavuzwe ko bishobora gutangira tariki ya 14 Mata 2026, nubwo kugeza ubu hataramenyekana niba impande zombi zarabyemeye burundu.
Gusa, icyatunguye benshi kurushaho ni amakuru yatangajwe n’abantu bavuga ko bafite aho bahuriye n’ibi biganiro, agaragaza ko AFC/M23 yamaze gufata umwanzuro udasubirwaho ku bijyanye n’ibice igenzura. Uyu mwanzuro ugaragaza ko ititeguye kuva mu bice yigaruriye, birimo uduce duhera i Bukavu kugera i Bunagana, ibyo bikaba bishobora guhindura burundu imiterere y’ibiganiro.
Ni nyuma yuko Umuyobozi w’ihuriro rya AFC/M23, Corneille Naanga, yongeye gushimangira ko ibikorwa bya gisirikare iri huriro rikomeje gukora mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitazigera bisubira inyuma cyangwa ngo bihagarare.
Mu butumwa bwe, yagaragaje ko urugendo rw’iri huriro rufite icyerekezo gihamye, atanga urugero rw’aho rwatangiriye n’aho rugeze ubu.
Yavuze ko batangiriye i Bunagana, ubu bakaba bageze mu mijyi ikomeye irimo Goma na Bukavu, ndetse bakaba banegereye intara ya Maniema. Yongeyeho ko mu izina rya AFC/M23, nta na rimwe bazemera kuva mu bice bamaze kugenzura, anasaba abantu kudaha agaciro amakuru y’ibihuha cyangwa ibitangazwa n’itangazamakuru afata nk’iry’ibinyoma.
Aya magambo aje mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo, aho abarwanyi ba AFC/M23 bahanganye n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR n’Imbonerakure zikorana n’ubutegetsi bwa Gitega.
Kuba AFC/M23 igenzura ibice bikomeye nka Goma na Bukavu bifatwa nk’icyerekezo gikomeye ku rugamba, kuko ibyo bice bifite akamaro kanini mu bijyanye n’ubuhahirane, imiyoborere n’itumanaho. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’imibereho y’abaturage batuye muri utu duce, cyane cyane mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera.
Amakuru kandi akomeza agaragaza ko mu butumwa bwagejejwe kuri Leta ya Kinshasa, AFC/M23 yasobanuye ko ikibazo kitakiri icyo gusubira inyuma mu bice yafashe, ahubwo ko hakwiye gutekerezwa uburyo bushya bwo kubana hagati y’impande zombi.
Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranira ibintu hafi bagaragaza ko aya ari amarenga ko ibiganiro bishobora kutazibanda gusa ku guhagarika imirwano, ahubwo ko byanashobora kwerekeza ku buryo bushya bw’imiyoborere, aho hashakwa uko Leta ya Congo yakorana n’ubuyobozi bushya bwiswe “leta ya Kivu” mu bice bimwe by’Uburasirazuba.
Ku rundi ruhande, Leta ya Congo ikomeje gushinja AFC/M23 kutubahiriza amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha, iyishinja gukomeza ibikorwa bya gisirikare no gufata ibice bishya. AFC/M23 nayo isubiza ko ari Leta ya Congo ikomeje kugaba ibitero, cyane cyane mu bice bituwe n’abasivili nka Minembwe, ihuza teritwari za Uvira, Fizi na Mwenga.
Iyi myumvire itandukanye hagati y’impande zombi ni imwe mu mpamvu zikomeje gutuma ibiganiro bigenda bigorana, ndetse bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’akarere bakaba babona ko kwimurira ibiganiro mu Busuwisi bishobora kuba ari amahirwe yo kubitangiza bundi bushya, ariko mu rwego rushya rugaragaza impinduka zagaragaye ku rugamba.
Nubwo abahuza, barimo n’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje gushishikariza impande zombi kuganira, haracyari urujijo ku cyerekezo nyakuri ibi biganiro bizafata, cyane cyane niba bizemera kwinjira mu murongo wo kuganira ku buryo bwo gusaranganya ububasha mu bice bimwe by’igihugu.
Mu gihe ibi byose bikomeje kugibwaho impaka, abatuye Uburasirazuba bwa Congo bo bakomeje kuba hagati y’iyi ntambara, bategereje igisubizo kirambye cyabazanira amahoro n’umutekano. Icyizere cyabo gishingiye ku kuba ibiganiro bishobora kuvamo umwanzuro mushya, ariko nanone impungenge zikaba ziri ku kuba impande zombi zikomeje gutsimbarara ku byemezo byazo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


