Habaye impanuka ikomeye cyane y’Umumotari n’umugenzi yari atwaye bahitanywe n’inkangu

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugwa imvura nyinshi itera inkangu n’ibindi biza, mu Karere ka Karongi hagaragaye indi mpanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu babiri, abandi bagakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, ibera mu Murenge wa Mutuntu, mu Mudugudu wa Murambi, hafi y’Isantere ya Gasenyi, aho inkangu yagwiriye umumotari wari utwaye umugenzi, bombi bahita bitaba Imana.

Abitabye Imana ni Imanirafasha Diedonné w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Nyabiguri n’Ishimwe Chance wo mu Mudugudu wa Gashanganaho, bombi bo mu Kagari ka Gasharu.

Undi muturage wari hafi aho witwa Harerimana Joseph w’imyaka 42 yakomeretse bikomeye, aho ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kibuye.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’ibanze agaragaza ko iyi nkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri aka gace kuva saa moya kugera saa tanu z’ijoro, igatuma ubutaka busoma cyane bikarangira bugwiriye umuhanda wari uri kunyurwamo n’abo baturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Mutuntu, Ngendo Fabien, yihanganishije imiryango yabuze ababo, anasaba abaturage kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

Yagize ati: “Turakangurira abaturage kugira amakenga kuko ubutaka bwamaze gusoma, bityo inkangu zikaba zishobora kugwira abantu igihe icyo ari cyo cyose.”

Ibi bibaye mu gihe imibare itangwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko ibiza bikomeje gufata intera mu gihugu.

Kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, abantu 207 bamaze guhitanwa n’ibiza bitandukanye birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba, mu gihe abandi 432 bakomeretse.

Iyo mibare kandi igaragaza ko inzu 2.341 zangiritse, mu gihe izindi 35 zasenyutse burundu, ibintu bigaragaza ubukana bw’ibi biza n’ingaruka zabyo ku mibereho y’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui