Mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza, Umudugudu wa Rebero, humvikanye inkuru y’incamugongo y’abantu batatu bagwiriwe n’inzu mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, bituma bahita bitaba Imana.
Amakuru aturuka mu baturage bavuga ko iyo nzu yagwiriye umugabo, umugore ndetse n’umwana muto w’uwo mugore, nyuma y’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri aka gace, bikekwa ko ari yo yatumye inkuta z’inzu zigira intege nke.
Abaturage babonye ibyabaye bwa mbere bavuga ko batabaye byihuse, bakuraho amatafari n’itaka byari byabagwiriye, ariko basanga bamaze gushiramo umwuka. Umwe mu baturage witwa Tuyikure Pacifique yavuze ko basanze abo bantu baryamye mu buryo budasanzwe.
Yagize ati: “Twagezeyo dusanga itaka ryabarengeye n’amatafari ari hejuru yabo. Tumaze kubakuraho, dusanga bari biyoroshe ishuka. Tukiyikuraho dusanga baryamye nk’umugabo n’umugore, bigaragara ko bari bamaze gutera akabariro.”
Yakomeje asobanura ko nta kimenyetso cy’uko habayeho kwirwanaho cyagaragaye, kuko ngo umugore yari aryamye mu gituza cy’umugabo, na we amufashe ku mutwe, bigaragaza ko urukuta rwabagwiriye batabashije no guhunga.
Undi muturage yavuze ko iyo mpanuka yabaye nyuma y’imvura yaguye nijoro, aho abaturage babyutse bumva bahamagajwe ko inzu yaguye, basanga yagwiriye abantu batatu.
Ati: “Twagiye kureba dusanga inzu yaguye ku bantu batatu, umugabo, umugore n’umwana muto. Abaturage bahise batabara babakuramo, ariko basanga bamaze gupfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yemeje aya makuru, avuga ko aba baturage bagwiriwe n’inzu bitewe n’ibiza by’imvura nyinshi.
Yagize ati: “Hari abaturage bagwiriwe n’inzu kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa. Abo bantu batatu, umugabo, umugore n’umwana, bahise bitaba Imana, bajyanwa mu buruhukiro.”
Uyu muyobozi yakomeje yibutsa abaturage gufata ingamba zo kwirinda ibiza, cyane cyane abatuye mu nzu zishobora kuba zarangiritse kubera amazi.
Ati: “Twakomeje kubwira abaturage bafite inzu zagaragaje ibibazo byo gusomera amazi ko bagomba kuzivamo hakiri kare, bakimukira ahandi hizewe, mu rwego rwo kwirinda ko hagira ubuzima buhatakarira.”
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ingaruka zikomeye z’imvura nyinshi ikomeje kugwa hirya no hino mu gihugu, aho ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage kwitwararika no gufata ingamba zo kwirinda ibiza bishobora gutwara ubuzima bwabo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

