Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusobanurira abaturage impamvu y’amavugurura aherutse gukorwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mituweli), nyuma y’uko bamwe mu baturage bagaragaje impungenge ku izamuka ry’imisanzu n’uburyo yashyizweho.
Mu kiganiro cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yavuze ko aya mavugurura agamije gushyira ku murongo uhamye iyi gahunda y’ubwishingizi kugira ngo irusheho kuramba no gutanga serivisi zinoze ku Banyarwanda bose.
Yagize ati, “Iyi gahunda ntiyashyizweho kugira ngo ishyire umutwaro ku baturage, ahubwo ni ukugira ngo ikomeze gutanga ubuvuzi bufite ireme kandi burambye.”
Guverinoma igaragaza ko impinduka zakozwe zishingiye ku kwagura serivisi zishingirwa na mituweli. Mu ndwara zongereweho harimo iziremereye nka kanseri, kubaga umutima, gusimbuza impyiko, kubaga amagufwa n’umugongo, ndetse no guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo.
Ibi byatumye amafaranga akoreshwa n’iki kigega azamuka cyane. Mu myaka icumi ishize, amafaranga yakoreshejwe yavuye kuri miliyari 39 Frw mu 2015/2016 agera kuri miliyari 98 Frw mu mwaka wa 2024/2025.
Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje urugero rw’umurwayi w’impyiko usabwa gukoresha ‘dialyse’ inshuro 156 ku mwaka, aho utagira ubwishingizi ashobora kwishyura asaga miliyoni 9 Frw, mu gihe uwishyura mituweli atanga 10% gusa.
Amavugurura yashyizeho uburyo bushya bushingiye kuri ‘System Imibereho’, aho buri muturage yishyura bitewe n’ubushobozi bwe: Abari mu cyiciro cya mbere bishyurirwa 100% na Leta, Icyiciro cya kabiri: 3.000 Frw, Icyiciro cya gatatu: 5.000 Frw, Icyiciro cya kane: 8.000 Frw n’Icyiciro cya gatanu: 20.000 Frw
Leta igaragaza ko ikomeza gushyigikira cyane abatishoboye, aho hafi 6,89% by’abaturage bishyurirwa burundu, mu gihe abandi benshi bagenerwa inkunga igabanya umutwaro.
Nubwo ibi byasobanuwe, bamwe mu baturage bagaragaje ko hari abashyizwe mu byiciro batumva cyangwa babona bidahuye n’ubushobozi bwabo. Minisitiri w’Intebe yijeje ko ibyo bibazo bizakemurwa binyuze mu kwegera abaturage no kubumva.
Ati, “Kugena ibyiciro byakozwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, ariko aho hagaragaye ibitagenda neza tuzakosora.”
Ibi byashimangiwe kandi n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abayisilamu ku wa 25 Werurwe 2026, aho yijeje ko amakosa ashobora kuba yarabaye azakosorwa.
Guverinoma iteganya ko aya mavugurura azatuma umusanzu w’abanyamuryango ugera kuri miliyari hafi 70 Frw mu mwaka wa 2026/2027, bingana na 48% by’ingengo y’imari ikenewe, mu gihe Leta izakomeza gutanga 52% isigaye.
Ku bijyanye no kwishyurra ubuvuzi, umunyamuryango azajya atanga 200 Frw ku rwego rw’ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro ry’ibanze, ndetse akanatanga 10% by’ikiguzi ku rwego rw’ibitaro.
Gusa, bamwe mu badepite bagaragaje ko hari ibikwiye kongerwamo, birimo korohereza abafite mituweli kwivuriza no kugura imiti mu mavuriro yigenga, nk’uko byagarutsweho na Depite Mukabunani Christine.
Nubwo impaka zikomeje ku misanzu mishya, Guverinoma ishimangira ko intego nyamukuru ari ukugira ubwisungane mu kwivuza burambye, bufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi ku giciro gito kandi mu buryo bwizewe.
Ubuyobozi bwemeza ko buzakomeza kwegera abaturage, gusuzuma ibitagenda neza no kubikosora, mu rwego rwo gutuma mituweli ikomeza kuba inkingi ya mwamba mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

