Guturika kudasanzwe mu mujyi wa Bujumbura: Ububiko bw’intwaro bwahiye burakongoka

Umujyi wa Bujumbura cyakangutse mu rujijo n’ubwoba bwinshi mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2026, nyuma y’iturika rikomeye ryabereye mu kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Musaga, ahazwi nka “Camp Base”, aho ububiko bw’intwaro bwafashwe n’inkongi y’umuriro bukaza guturika.

Amakuru yatangiye gukwirakwira mu masaha ya saa saba z’ijoro (01h00), aho abaturage batuye hafi y’iki kigo batangiye kumva urusaku rukomeye rw’iturika rwakurikiwe n’umwotsi mwinshi n’umuriro wibasiye ububiko bw’intwaro.

Abaturage bamwe bo mu duce twa Kinanira 3 na 4 bavuga ko urwo rusaku rwakomeje kwiyongera uko amasaha yagendaga ashira, ndetse bamwe batangira guhunga ingo zabo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brig. Gen. Gaspard Baratuza, yemeje aya makuru, avuga ko ibyabaye byatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi cyateje inkongi y’umuriro mu bubiko bw’intwaro buri muri icyo kigo cya gisirikare.

Yagize ati: “Impanuka ikomeye yatewe n’umuriro w’amashanyarazi ni yo yatumye haba iturika ryumvikanye mu bice byinshi bya Bujumbura.”

Ubutumwa bwa Minisiteri ishinzwe umutekano imbere mu gihugu bwasabye abaturage gutuza no kwirinda kwegera aho byabereye, bugaragaza ko inzego zibishinzwe zahise zitangira ibikorwa byo gutabara no kugenzura uko ibintu byifashe.

Nubwo hataratangazwa umubare w’abaguye muri ibi byago cyangwa abakomeretse, amakuru ava mu baturage agaragaza ko hari amazu yangiritse bitewe n’ibisigazwa by’ibiturika byageze kure, harimo no mu duce turenga ibirometero bitanu uvuye aho byabereye, nko mu gace ka Ngagara.

Iri turika ryateje igikuba mu baturage, aho bamwe bahungaga mu kajagari bagana ahandi hizewe, ibintu byanateje impanuka zoroheje mu mihanda ya Bujumbura. Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro n’iturika byamaze amasaha arenga abiri, bigaragaza ubukana bw’iyi mpanuka.

Camp Base ibarizwamo ububiko bw’intwaro zitandukanye zirimo ibisasu, mine, gerenade n’ibindi bikoresho bya gisirikare, ndetse iri hafi cyane ya gereza nkuru ya Mpimba no mu bice bituwe cyane, bikaba byarushijeho kongera impungenge z’abaturage.

Abasesenguzi bavuga ko iyo ibisasu n’indi mitwaro nk’iyo ifashwe n’umuriro, bishobora guturika mu buryo bukomeye, ibisigazwa byabyo bikagera kure cyane, bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano n’iz’ubutabazi zikomeje ibikorwa byo kuzimya umuriro no kugenzura niba nta kindi cyago cyakurikiraho, mu gihe iperereza ku cyateye iyi mpanuka rikomeje.

Abaturage bakomeje gusabwa kwirinda kwegera aho byabereye no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui