Gen Muhoozi yavuze impamvu igiye kumutera kuvana ingabo muri RDC mu gihe AFC/M23 na yo iri kwimura ingabo

Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuba ingorabahizi, hatangiye kugaragara impinduka zikomeye mu mikorere y’ingabo z’amahanga zikorera muri aka karere.

Ibi bije bikurikira itangazo ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko ingabo z’igihugu cye (UPDF) ziteguye kuva mu bice bitandukanye bya RDC zirimo Teritwari ya Lubero na Mahagi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yagaragaje ko iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Guverinoma ya RDC, ariko ashimangira ko hari ibisabwa by’umwihariko, birimo impinduka ku buyobozi bw’Intara ya Ituri.

Yavuze ko mu gihe Guverineri w’iyi ntara yaba adahinduwe, ingabo za UPDF zizava muri Lubero mu minsi mike iri imbere.

Ibi byatangajwe mu gihe UPDF imaze igihe ikorera muri RDC mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), bizwi nka Operation Shujaa, bigamije kurwanya umutwe wa ADF ufitanye isano n’umutwe wa Islamic State.

Izi ngabo zoherejwe muri aka karere mu 2022, mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

Gusa, icyemezo cya UPDF cyo gutekereza kuva muri Lubero kije gikurikiye indi mpinduka ikomeye: umutwe wa AFC/M23 na wo watangiye kwimura ingabo zawo muri iyi teritwari kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ibi byatumye hibazwa byinshi ku hazaza h’umutekano w’aka gace, dore ko Lubero ari kamwe mu duce twari tumaze igihe turi mu maboko y’uyu mutwe.

Nubwo Gen. Muhoozi atigeze atangaza impamvu nyamukuru ituma UPDF ishaka kuva muri Lubero, abasesenguzi bemeza ko bishobora kuba bifitanye isano n’impinduka mu mikoranire y’impande zitandukanye, ndetse n’igitutu cya politiki kiri kwiyongera mu karere.

Uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba indiri y’imitwe myinshi yitwaje intwaro, aho habarurwa irenga 250, imwe muri yo ikaba ifitanye imikoranire n’inzego za Leta ya Congo. Iyi mitwe ishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, ihohoterwa n’iyicarubozo rikorerwa abasivili, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage.

Mu gihe ingabo za UPDF n’iza AFC/M23 ziri kugaragaza ibimenyetso byo kwimuka, impungenge ni nyinshi ku cyuho cy’umutekano gishobora gusigara muri utu duce. Abaturage bakomeje kwibaza niba izi mpinduka zizazana ituze ryifuzwa cyangwa niba zizarushaho kongera umutekano muke.

Icyakora, hari n’ababona ko bishobora kuba ari intangiriro y’ibiganiro bishya bya dipolomasi n’ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere, hagamijwe gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui