Gen. Mubarakh Muganga yashimye umusifuzi Uwikunda Samuel, asaba abasifuzi kwirinda gusifurira amakipe bakunda

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Icyubahiro muri APR FC, General Mubarakh Muganga, yashimiye umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel wafashe icyemezo cyo kutajya asifura imikino y’ikipe akunda, asaba n’abandi basifuzi kumwigiraho kugira ngo hirindwe impaka n’amakimbirane akomeje kugaragara mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ibi Gen. Mubarakh Muganga yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, mu butumwa yatanze nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo na Al Merrikh SC igitego 0-0, umukino wakurikiwe n’impaka nyinshi ku byemezo byafashwe n’abasifuzi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Gen. Muganga yagarutse ku myitwarire y’abafana batishimiye ibyavuye muri uwo mukino, ababurira ko imyitwarire irenze imipaka ishobora kuvamo ibyaha bikurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Ati: “APR FC ni ikipe igendera ku kinyabupfura, kandi n’abayifana ni ko bagomba kwitwara. Ni byo koko mu mupira w’amaguru hajyamo amarangamutima, ariko nk’umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC kandi ufite n’inshingano mu buyobozi bw’igihugu, ntitwakwemera ko abafana ba APR FC baba intandaro y’umutekano muke.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwihutiye gukebura abayobora amatsinda y’abafana, hagamijwe kubabuza kugwa mu makosa ashobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Ati: “Tumaze kumva ayo makuru twahise twandikira abayobozi b’amatsinda y’abafana kugira ngo babimenye hakiri kare. Mbere y’uko hagira urundi rwego rufata ibyemezo, APR FC igomba kuba iya mbere mu gukemura ikibazo cyose kijyanye n’abafana bayo.”

Gen. Mubarakh Muganga yagaragaje ko nubwo abafana bagomba kwitwara neza, abasifuzi na bo bafite uruhare rukomeye mu kugabanya amakimbirane, abasaba kujya bagira ubutwari bwo kwiyambura imikino y’amakipe bashyigikiye, nk’uko Uwikunda Samuel yabigenje.

Ati: “Ndashimira cyane umusifuzi Uwikunda Samuel. Hari aho yigeze kuvuga ko yafashije APR FC mu buryo butandukanye, harimo no gutanga abakinnyi no kugira uruhare mu kuzana umutoza. Bigeze aho yumva ko APR FC igiye gukina, akavuga ati ‘ndifashe’, akemera kudasifurira iyo kipe. Uwo ni umwanzuro w’ubunyamwuga.”

Yakomeje agaragaza ko na we ubwe atakwemera gusifura imikino ya APR FC kubera urukundo ayifitiye, asaba n’abandi basifuzi kujya bagaragaza ukuri no kwirinda ko habaho gukeka ko hari aho babogamiye.

Ku rundi ruhande, Gen. Muganga yatangaje ko kubera icyuho cy’imikino ikipe ifite muri iyi minsi, bamwe mu bakinnyi n’abatoza ba APR FC bahawe uruhushya rwo kujya gusura imiryango yabo.

Abo barimo Denis Omed, Ronald Ssekiganda, Aliou Souane, Dauda Youssif, Memel Dao n’abandi bakinnyi n’abatoza.

APR FC itegerejwe mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari riteganyijwe tariki ya 28 Mutarama 2026. Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 33 ku rutonde rw’agateganyo, ikomeje urugamba rwo kwegukana igikombe muri uyu mwaka w’imikino.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Gen Mubarakh Muganga yavuze ko abafana badakwiriye kuganzwa n’amarangamutima bagakora ibidakwiriye bihabanye n’indangagaciro z’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda
Uwikunda Samuel ntasifura imikino y’ikipe akunda
Ubuyobozi bwa APR FC ntibunyuzwe n’imisifurire
APR FC yaguye miswi na Al Merrikh SC

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui