Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ateganyijwe guhura na Gen. Dagvin Anderson, umuyobozi w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM), mu rwego rwo gusuzuma imikoranire y’ingabo n’amasezerano mashya y’ubufatanye bwa gisirikare.
Amakuru yizewe aturuka i Kinshasa avuga ko ibiganiro biza kwibanda ku buryo Amerika ishobora gufasha RDC mu myitozo y’ingabo zayo, gutanga ibikoresho bya gisirikare, ndetse no gufatanya mu rwego rw’ubutasi. Ubu bufatanye bufitanye isano n’amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yasinywe hagati y’ibihugu byombi tariki ya 4 Ukuboza 2025, aho RDC yemeye ko abashoramari b’Abanyamerika bashobora gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro yihariye.
Ibyo byatumye Amerika ihabwa urutonde rw’ibirombe ku itariki ya 5 Gashyantare 2026, hagamijwe kureba ibishoboka mu guha RDC ubufasha bukomeye mu bya gisirikare. Amabuye y’agaciro Abanyamerika bashaka ni ingenzi mu gukora batiri z’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi, ibikoresho by’ikoranabuhanga, n’ibikenerwa n’inganda za gisirikare.
Nk’uko Africa Intelligence ibitangaza, inyandiko y’ibanga yateguwe n’umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Désiré Cashmir Eberande Kolongele, yashyizweho umukono n’Abaminisitiri ba RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe gutegura amasezerano y’ubufatanye bw’impande zombi mu rwego rw’igisirikare.
Iyo nyandiko isobanura ko ingabo za Amerika zishobora kuza guhugura iza RDC, zikaziha ibikoresho, ndetse bagahanahana amakuru y’ubutasi kugira ngo hongerwe umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Muri Mutarama 2026, itsinda ry’ingabo za Amerika riyobowe na Col. Michael Gacheru, ryasuye RDC, riganira n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare ku bufatanye bugamije amahoro n’umutekano.
Amerika isanzwe ifasha ingabo za RDC mu bijyanye n’imari, amahugurwa y’imyuga, ndetse ikanaha Polisi y’iki gihugu ibikoresho by’ingenzi, ariko RDC yifuza ko ubu bufasha bwagera ku rwego rurenze ibyo byari bisanzwe.
Abasesenguzi bavuga ko iyi mikoranire ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere k’uburasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu gihe intambara n’imvururu zidakemuka hagati y’ingabo za Leta n’ibikorwa by’abarwanyi bitandukanye.
Iyi gahunda kandi ifatwa nk’inzira yo gukomeza kwemeza ubushobozi bwa RDC mu gucunga umutungo wayo w’amabuye y’agaciro, mu buryo buhuye n’inyungu z’abashoramari b’abanyamahanga.
Biteganyijwe ko ibiganiro bya Tshisekedi na Gen. Anderson bizatanga icyerekezo ku masezerano y’ubufatanye bwa gisirikare, bikemeza kandi imikoranire y’inzego z’ubutasi n’ibikoresho bya gisirikare, mu rwego rwo gukomeza gusigasira amahoro n’umutekano w’igihugu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

