Ikipe ya Gasogi United yakomeje kugaragaza kutanyurwa n’umwanzuro yafatiwe wo guterwa mpaga ku mukino wari kuyihuza na Rayon Sports, ivuga ko igisubizo yahawe n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) kidafite ishingiro rihamye mu mategeko.
Iyi kipe yari itegerejwe ku kibuga cya Stade Amahoro ku wa 22 Werurwe 2026 mu mukino w’Umunsi wa 25, ariko ntiyaboneka, bituma ihanishwa gutsindwa ibitego 3-0 ndetse inacibwa amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma y’uyu mwanzuro, ubuyobozi bwa Gasogi United bwahise bujurira buvuga ko amategeko atakurikijwe uko bikwiye.
Perezida w’iyi kipe, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko igisubizo bahawe ku bujurire bwabo cyari giteganyijwe, anashimangira ko batazarekeraho aho, ahubwo bazakomeza inzira z’amategeko. Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio/TV1, yavuze ko impaka bafite zishingiye ku iyubahirizwa ry’amategeko kurusha ibindi byose.
Yagize ati: “Ibyo twasubijwe twari tubyiteze, ariko ntibivuze ko tubyemera. Tugiye gukomeza gukoresha inzira zose zemewe n’amategeko.”
Gasogi United ishingira ku ngingo z’amategeko igaragaza ko hari ibyo Rwanda Premier League yirengagije, cyane cyane ku bijyanye n’igihe ntarengwa cyo gusaba guhindurirwa umukino. Ubuyobozi bwayo buvuga ko amategeko asaba ko ubisaba bikorwa nibura iminsi itanu mbere, nyamara ku ruhande rwa Rayon Sports ngo byakozwe mu minsi itatu gusa.
KNC anenga uburyo Rwanda Premier League yifashisha ingingo imwe y’itegeko ikirengagiza izindi ziyibanziriza, akavuga ko ari uguhitamo ibyo wubahiriza n’ibyo wirengagiza.
Ikindi kibazo cyagarutsweho ni imiterere n’imikorere y’uru rwego, aho Perezida wa Gasogi United yavuze ko nubwo amategeko aruvugwamo nk’aho rufite ubunyamabanga, mu by’ukuri ngo bitabaho.
Yagaragaje ko kuba nta rwego rugaragara rw’ubunyamabanga rufite bishobora guteza ikibazo mu itumanaho no mu micungire y’ibirego.
Ati: “Iyo bavuga ngo wandikire ubunyamabanga bwa Rwanda Premier League, ni nde uba wandikira? Ni ikibazo gikwiye gusuzumwa na FERWAFA kuko bigira ingaruka ku mikorere n’imiyoborere.”
Gasogi United kandi yagarutse ku rugero rwabaye mu Ugushyingo 2025, aho umukino wayo na Kiyovu Sports wahinduwe, igaragaza ko bisa n’iki kibazo. Icyakora, KNC yavuze ko icyo gihe Kiyovu Sports itigeze ikurikirana uburenganzira bwayo ngo ibiburane, bityo ntibyabaye ikibazo gikomeye nk’icy’ubu.
Mu mategeko agenga Rwanda Premier League, biteganywa ko ikipe itanyuzwe n’icyemezo ifite amasaha 24 yo kukijuririra yandikira Komisiyo ishinzwe amarushanwa ya FERWAFA. Iyi komisiyo na yo igomba gufata icyemezo mu gihe kitarenze amasaha 48, kandi icyo cyemezo kikaba ndakuka, kidashobora kujuririrwa.
Icyakora, uko bigaragara, Gasogi United ishobora gukomeza gushakisha ubutabera binyuze mu zindi nzego, mu gihe impaka zayo zishingiye ku gusobanura no gukurikiza amategeko zikomeje gufata indi ntera.
Iyi dosiye ikomeje gukurura impaka mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, bamwe bibaza niba amategeko akoreshwa kimwe ku makipe yose, mu gihe abandi basanga hakenewe kunoza imikorere n’imicungire ya Rwanda Premier League kugira ngo hirindwe amakimbirane nk’aya.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

