Ibice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba isibaniro ry’imirwano ikarishye, aho amakuru aturuka ku mpande zitandukanye agaragaza ko abasivili ari bo bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara imaze igihe.
Ku wa kabiri tariki ya 7 Mata, ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Leta ya Kinshasa, zifatanyije n’indi mitwe iyishyigikiye, zagabye ibitero bikomeye mu bice bya Minembwe na Kalehe, byibasiye cyane cyane abaturage b’abasivili batuye muri utwo duce.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga ko ibyo bitero byatangiye mu gitondo kare ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, aho hifashishijwe drones z’intambara mu kurasa ibisasu byaguye mu gace ka Mikenke, kari mu misozi ya Minembwe, ahatuwe cyane n’abaturage.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko batewe ubwoba n’urusaku rw’ibisasu byaguye mu ngo zabo, bigasenya amazu ndetse bikanahitana amatungo yabo. Hari amakuru avuga ko bamwe mu baturage bahasize ubuzima, mu gihe abandi bahunze ingo zabo batazi aho berekeza.
Nyuma y’iminota mike gusa, ibitero byakomereje mu duce twa Lumbishi, Katale na Tushunguti, biherereye muri teritwari ya Kalehe. Aha naho amakuru aturuka mu baturage n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye avuga ko ibikorwa byo kurasa byateje igihombo kinini ku baturage, haba mu buzima bwabo no mu mitungo.
AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara, by’umwihariko arengera abasivili, ivuga ko gukoresha ibisasu bya drones mu bice bituwe n’abaturage ari icyaha gikomeye kigomba kwamaganwa n’amahanga.
Iri huriro ryagaragaje ko ibyo bitero byasize abaturage benshi mu gahinda no mu bwigunge, aho imiryango myinshi yabuze abayo, abandi bakaba barasigaye iheruheru badafite aho kuba cyangwa ibyo kurya.
Mu butumwa bwayo, AFC/M23 yahamagariye Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga gukurikirana ibi bikorwa no kubyamagana, ishimangira ko hakenewe igitutu mpuzamahanga ku buyobozi bwa Kinshasa kugira ngo buhagarike ibikorwa byibasira abasivili.
Ibi bibaye mu gihe ku wa Mbere tariki ya 6 Mata, ingabo za AFC/M23 zari zimaze gufata uduce dutandukanye two muri Kalehe, turimo Bishaka, Chambombo, Katale, Kafufula, Katanga na Kaziba, two muri groupement ya Ziralo, nyuma yo kuhavana ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Iyi mirwano mishya irerekana ko intambara ikomeje gufata indi ntera, aho buri ruhande rugaragaza imbaraga mu kugenzura ibice byinshi, ariko ingaruka zikomeye zigakomeza kugera ku baturage b’inzirakarengane.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko uko imirwano igenda ikomera ari nako ikibazo cy’ubutabazi ku baturage kigenda kiba ingorabahizi, cyane ko benshi bakomeje guhunga, ubuzima bwabo bukarushaho kujya mu kaga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

