Drones zikoreshwa mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine zitangiye kugaragara mu mirwano yo muri RDC

Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu bya gisirikare riri gutuma uburyo intambara zisanzwe zirwanwamo buhinduka. Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira ku wa 1 Gashyantare 2026, igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Bangoka i Kisangani cyongeye kugaragaza ko drones zifashishwaga cyane mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine zatangiye gukora akazi mu mirwano yo muri RDC.

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ryatangaje ko ryagabye igitero cya drones ku kibuga cy’indege cya Bangoka giherereye mu bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani, mu Ntara ya Tshopo. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 3 Gashyantare 2026, risobanura ko iki gitero cyari kigamije igice cy’ingenzi cyifashishwa mu gutegura no kugenzura drones z’ingabo za RDC n’abafatanyabikorwa bazo.

Nubwo Leta ya RDC yatangaje ko yahanuye drones nyinshi kandi ko nta byangiritse byabaye, amakuru atandukanye akomeza kuvuga ko iki gitero cyari gifite umwihariko udasanzwe. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko drones z’ubwiyahuzi zo mu bwoko bwa Yiha III zigera ku munani ari zo zakoreshejwe, esheshatu muri zo zigahanurwa n’abacanshuro b’Abanya-Turikiya bakorera mu gace ka Kisangani.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano yemeza ko ku kibuga cy’indege cya Bangoka hari igice cya gisirikare kibikwamo drones ziremereye zirimo CH-4 zaguzwe mu Bushinwa na TAI Anka zo muri Turikiya. Iki gice kivugwa nk’icyari kigamijwe cyane n’igitero cya AFC/M23, bitewe n’uruhare rukomeye cyagize mu kugenzura ibirindiro n’imirwano yo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yashimangiye ko igitero cyo muri Kisangani cyari ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza ko atari Leta ya Kinshasa yonyine ifite uburenganzira bwo gukoresha drones n’abacanshuro.

Yagize iti: “AFC/M23 yagabye igitero i Kisangani. Leta ya Kinshasa izi neza ibikoresho bya gisirikare yasize ku kibuga cy’indege cya Goma na Kavumu kandi igomba kumva ko gukoresha drones n’abacanshuro atari yo yonyine ibyemerewe.”

Nubwo nta mibare yizewe y’ibyangiritse yatangajwe ku mugaragaro, ikigaragara ni uko ibikorwa by’indege zisanzwe byakomeje, aho mu gitondo cyo ku wa 1 Gashyantare indege zagumye kugwa no guhaguruka kuri iki kibuga, bigatuma Leta ya RDC ishimangira ko igice cy’abasivile kitigeze kigirwaho ingaruka.

Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ikoreshwa rya drones z’ubwiyahuzi (kamikaze drones) ari ikimenyetso cy’uko imirwano yo muri RDC igenda ifata isura nshya isa n’iyo isi yabonye mu ntambara yo muri Ukraine. Muri iyo ntambara, kurasa ibigo bya gisirikare, ububiko bw’intwaro cyangwa ibibuga by’indege hakoreshejwe drones byakunze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga igihe bitagize ingaruka ku basivile.

Amakuru aturuka mu bakurikirana ibya gisirikare avuga ko AFC/M23 yashyizemo imbaraga zo kwiga no kwigana izi tactics, aho drone yoherezwa ku ntego yihariye ikayishwanyaguza, bigatuma igitero kigera ku ntego mu buryo bwihuse kandi butunguranye.

Ibi byateje impagarara zikomeye i Kinshasa, aho bivugwa ko inzego z’umutekano zitari zimenyereye ubu buryo bushya bw’intambara. Amakuru avuga ko drones zimaze koherezwa mu bitero biherutse hafi ya zose zageze ku ntego, bigatuma hakomeza kwibazwa niba RDC yiteguye neza guhangana n’iyi ntambara ishingiye ku ikoranabuhanga rihanitse.

Mu gihe amakuru akomeje gusohoka buhoro buhoro, ikigaragara ni uko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yinjiye mu cyiciro gishya, aho drones zamenyekanye cyane mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine  zitagifatwa nk’ibikoresho by’ibihugu bikomeye gusa, ahubwo zatangiye kuba intwaro ihindura icyerekezo cy’intambara.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui