Chike yahishuye inama ikakaye yahawe na nyina ku bijyanye no gushaka: urukundo rwonyine ntiruhagije

Mu gihe ibiganiro ku rukundo n’imibanire bikomeje gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, umuhanzi ukunzwe muri Nigeria, Chike, yongeye kubyutsa impaka nyuma yo gutangaza inama idasanzwe yahawe na nyina ku bijyanye n’uwo agomba gushaka.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cya podcast kizwi nka Ada’s Room, aho yasobanuye ko nubwo urukundo ari ingenzi, rutagomba kuba ari rwo rushingirwaho mu gufata icyemezo cyo kubana burundu n’umuntu.

Chike yavuze ko nyina yamugiriye inama yo kutazigera arongora umukobwa udafite akazi cyangwa utagira icyo yinjiza, n’iyo yaba amukunda cyane.

Yagize ati: “Mama yambwiye ko kudashaka umugore ufite icyo yinjiza bishobora kukugira umutwaro mu buzima, cyane cyane mu by’amikoro.”

Yakomeje asobanura ko yanagiriwe inama yo kwirinda gushaka umuntu ufite inshingano zikomeye z’umuryango akomokamo, by’umwihariko imfura ishobora gusanga igomba kurera abandi cyangwa gufasha umuryango wayo mu buryo buhoraho.

Aya magambo ya Chike yateje impaka ndende, aho bamwe bayashyigikiye bavuga ko guhitamo uwo mwubakana bigomba gushingira ku bushobozi bwo gufatanya kubaka ubuzima, mu gihe abandi babona ko ibi bishobora gutesha agaciro urukundo nyarwo no guteza ivangura rishingiye ku bukungu.

Uyu muhanzi, wamamaye mu ndirimbo zirimo Egwu na Running (To You), yanasabye abagabo kutibanda gusa ku byiyumvo cyangwa ku mibonano mpuzabitsina, ahubwo bagatekereza ku hazaza, ubufatanye n’uruhare buri wese azagira mu kubaka urugo.

Ibi bije bikurikira indi nkuru zagiye zigaragaza uburyo abahanzi n’ibyamamare bakomeje kugira uruhare mu biganiro birebana n’imibanire n’imyitwarire y’urubyiruko, aho akenshi ibitekerezo byabo bitera impaka ariko bikanafasha benshi kwisuzuma no gufata ibyemezo byubaka ubuzima bwabo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui