Ku mugabane wa Afurika, abategura igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afurika (CAN 2027) bari mu gihirahiro nyuma y’uko bigaragara ko imyiteguro muri bimwe mu bihugu byateganyijwe kwakira iri rushanwa iri kugenda biguru ntege. Iki gikombe cyari giteganyijwe kuba kuva tariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 18 Nyakanga 2027, kikazabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, ariko ubu hari impungenge ko gishobora gusubikwa cyangwa kwigizwa inyuma.
Ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania hateganyijwe inama y’ingenzi ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Iyo nama izibanda ku kureba aho imyiteguro igeze ku bigo n’ibikorwaremezo mu bihugu byakira iri rushanwa, harimo no kwemeza ko Maroc yikuye mu kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2026, yasimbujwe na Afurika y’Epfo.
Umwe mu bagize Komite Nyobozi ya CAF yagize ati: “Hari ibibazo byinshi byihutirwa birebana n’ibikorwaremezo by’ibihugu bitatu byateganyijwe kwakira iri rushanwa, by’umwihariko ubushobozi bwo kwakira amakipe 24 akagabanywa mu mijyi 10.”
Bivugwa ko Tanzania na Uganda byamaze kwishyura miliyoni 30 z’amadolari zo gutegura iri rushanwa, ariko Kenya ikaba itarasoza ibi bikorwa, bityo ikaba itarabona uburenganzira bwuzuye bwo kwakira umukino. Mu gihe CAN 2027 yasubikwa, iri rushanwa rishoboraga kwimurirwa mu mwaka wa 2028, rikajya rikina buri myaka ine aho kuba buri myaka ibiri nk’uko byari byari byitezwe.
Ibibuga bizakinirwaho muri Tanzania birimo Benjamin Mkapa Stadium, Samia Suluhu Hassan Stadium, Dodoma Stadium na Amaan Stadium. Muri Kenya hazakoreshwa Talanta Sports Stadium, Moi International Sports Centre, Nyayo National Stadium, Bukhungu Stadium na Kipchoge Keino Stadium. Uganda nayo izakira amarushanwa ku bibuga bya Hoima City Stadium, Akii Bua Stadium na Mandela National Stadium.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



