Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko yatangiye gukurikirana no gukora iperereza ku myitwarire mibi yagaragaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika 2025/2026 wahuje Sénégal na Maroc, wabereye muri Maroc, ukarangira Sénégal yegukanye igikombe ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Mutarama 2026 kuri Stade Prince Moulay Abdellah i Rabat, wakurikiranywe n’abantu benshi hirya no hino ku Isi, waranzwe n’amarangamutima akabije, impaka zishingiye ku misifurire ndetse n’imyitwarire CAF yavuze ko itakwihanganirwa mu mupira w’amaguru wa Afurika.
Mu itangazo CAF yashyize hanze mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, yavuze ko ibyabaye muri uyu mukino bitemewe na gato, kandi ko igiye gukusanya amashusho yose yafashwe kugira ngo igenzure neza uko byagenze n’ababigizemo uruhare bose.
CAF yagize iti: “Twabonye imyitwarire mibi yagaragaye cyane cyane mu basagariye abasifuzi no mu mitegurire y’umukino. CAF iri gusuzuma amashusho yose yafashwe kugira ngo ifatire ibyemezo bikwiye ababigizemo uruhare bose.”
Ibibazo byatangiye kugaragara mu minota ya nyuma y’umukino, ubwo ku munota wa munani w’inyongera ku 90, umusifuzi Jean-Jacques Ndala wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze penaliti ku ruhande rwa Maroc nyuma yo kureba amashusho ya VAR.
Iyi penaliti yateje impaka zikomeye, kuko mbere nayo Sénégal yari yatsinze igitego cyahise cyangwa n’umusifuzi atemeye no kujya kureba kuri VAR ngo afate icyemezo mu mucyo.
Iki cyemezo cyarakaje cyane abakinnyi n’abatoza ba Sénégal, bituma umutoza wayo, Pape Thiaw, ategeka abakinnyi be gusohoka mu kibuga banga gukomeza umukino, agaragaza ko atishimiye imisifurire. Ibi byakurikiwe n’imvururu mu bafana, aho bamwe mu bafana ba Sénégal bagiranye imirwano n’abashinzwe umutekano ku kibuga.
Gusa kapiteni wa Sénégal, Sadio Mané, yahise ajya mu rwambariro kugarura bagenzi be, abasaba gusubira mu kibuga bagakina, bityo umukino urakomeza.
Penaliti yatewe na Brahim Díaz wa Maroc yarahushijwe, ibintu byahise byongera icyizere ku ruhande rwa Sénégal. Nyuma y’iminota mike, Pape Gueye yatsinze igitego cyahesheje Sénégal intsinzi ya 1-0, iyemererwa kwegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo, nyuma y’icya 2021.
Nubwo Sénégal yishimiye intsinzi, CAF yavuze ko ibyabaye muri uyu mukino bizasuzumwa ku buryo bwimbitse, ndetse ko ibyemezo bishobora gufatwa bigakora ku bakinnyi, abafana, abasifuzi cyangwa abateguye umukino, hagamijwe kurinda isura n’indangagaciro z’umupira w’amaguru wa Afurika.
Iri perereza rije mu gihe CAF ikomeje gushimangira ko ishaka umupira w’amaguru urangwa n’ubunyamwuga, ubutabera n’umutekano, cyane cyane ku mikino ikomeye nk’iy’Igikombe cya Afurika.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





