Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko izatanga umukandida uzahatana n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), mu matora ateganyijwe mu mpera z’umwaka wa 2026.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku wa 30 Mutarama 2026, inama yari yibanze cyane ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Nubwo yari inama yiga ku mutekano, imyanzuro yayivuyemo yagaragaje ko Kinshasa ikomeje gushyira ingufu no mu bijyanye na dipolomasi mpuzamahanga.
Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cye cyafashe umwanzuro wo kwinjira muri aya matora, agira ati: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izatanga umukandida wayo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.”
Iki cyemezo kije nyuma y’ibyumweru birenga bibiri u Rwanda rutangaje ko ruzongera kwamamaza Louise Mushikiwabo, uri kuri uyu mwanya kuva mu 2019, kugira ngo ahatane kuri manda ya gatatu. U Rwanda rwagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubusabe bw’ibihugu byinshi bigize OIF, byashimye imiyoborere ya Mushikiwabo n’umusaruro yagejeje ku muryango mu myaka hafi umunani amaze awuyobora.
Ibyo bihugu byamugaragarije ko bishimira uburyo OIF yagaragaye mu bikorwa byo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, amahoro, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza, ndetse bikamwizeza inkunga mu matora ari imbere.
Ku rundi ruhande ariko, Leta ya RDC ntiyigeze ihisha ko itishimiye ko uyu mwanya w’ingenzi mu muryango wa OIF ukomeje kuyoborwa n’Umunyarwandakazi. Mu bihe bitandukanye, Kinshasa yagiye igaragaza kutanyurwa n’icyerekezo cya OIF iyobowe na Mushikiwabo, by’umwihariko mu bijyanye n’ingaruka z’amakimbirane yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ku mubano w’ibihugu bigize uyu muryango.
Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi avuga ko mu bakandida RDC ishobora gushyira imbere harimo Isidore Kwandja Ngembo, wamamaye mu bikorwa bya OIF, aho yagiye aba mu ndorerezi z’amatora y’uyu muryango mu bihugu bitandukanye, ndetse akanagira uruhare mu gutegura Imikino y’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Jeux de la Francophonie) yabereye i Kinshasa mu 2023.
Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize OIF, ari na yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru mushya, iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026. Biteganyijwe ko aya matora azaba arimo ihangana rikomeye rya dipolomasi, cyane cyane hagati y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bagaragaza ko guhangana kwa RDC n’u Rwanda muri aya matora atari gusa ikibazo cy’umwanya wa OIF, ahubwo binagaragaza uko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamo umwuka mubi, ukaba wimuriwe no mu nzego z’imiryango mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




