Burundi: Imbonerakure 35 zafunzwe zikurikiranyweho ubucuruzi bwa magendu n’ibikorwa bibangamira umutekano

Mu Ntara ya Bujumbura, mu Burengerazuba bw’u Burundi, inzego z’umutekano zafunze Imbonerakure 35 zishinjwa kwishora mu bucuruzi bwa magendu burimo gucuruza lisansi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no kugira uruhare mu kwambutsa abantu rwihishwa bambukiranya umupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru yatangajwe na SOS Media Burundi avuga ko aba bagize urubyiruko rw’Imbonerakure bafatiwe muri Komine ya Cibitoke, aho bazamara byibura ibyumweru bibiri bafungiye kuri sitasiyo za Polisi, mu gihe iperereza rikomeje.

Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’inama y’umutekano yabaye ku wa 9 Mutarama 2026, iyobowe na Guverineri w’Intara ya Bujumbura, Maj. Gen. Aloys Ndayikengurukiye, yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye inzego z’umutekano n’abayobozi b’amadini. Iyi nama yagarutse ku kibazo cy’ubwiyongere bw’ubucuruzi bwa magendu n’ibikorwa bifitanye isano n’umutekano muke ku mupaka.

Abafashwe bakaba barimo 15 bafatiwe ku musozi wa Nyamitanga mu gace ka Bukinanyana, abandi 12 bafatiwe ku musozi wa Rukana, mu gihe umunani bafatiwe ku musozi wa Rusiga, bose bo muri Komine ya Cibitoke.

Bamwe muri bo bafatanywe ibicuruzwa binyuranyije n’amategeko birimo lisansi n’imyenda byavugwaga ko byinjizwaga mu gihugu mu buryo bwa rwihishwa, mu gihe abandi bafashwe bari gufasha Abanye-Congo kwambuka Umugezi wa Rusizi mu buryo butemewe, bahunga umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’umutekano basabye ko hakazwa ingamba zo kugenzura umupaka no guhashya magendu, banasaba ko abafashwe boherezwa gufungirwa muri Gereza Nkuru ya Mpimba, kubera ko Komine ya Cibitoke idafite gereza yujuje ibisabwa.

Iki gikorwa cyongeye gukurura impaka ku ruhare rw’Imbonerakure mu bibazo by’umutekano n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu. Imbonerakure, ni ishami ry’urubyiruko rishamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, rimaze igihe rishinjwa kwivanga mu bikorwa by’urugomo no gukoresha iterabwoba mu baturage.

Raporo zitandukanye z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu zikomeza kugaragaza impungenge. Raporo y’umuryango Iteka League yerekana ko kugeza mu 2025, Imbonerakure zagize uruhare mu kwica abantu barenga 110 mu bice bitandukanye by’igihugu, ibintu bikomeje gutuma sosiyete sivile n’amahanga basaba ko hakorwa iperereza ryigenga.

Mu gihe inzego z’umutekano zivuga ko izi mfungwa ari intambwe yo kugarura ituze ku mupaka, hari impungenge ko ubucuruzi bwa magendu n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko byakomeza kwiyongera mu gihe hakeneye ibisubizo birambye ku bibazo by’ubukungu n’umutekano muke mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui