Umujyi wa Bujumbura winjiye mu ijoro ridasanzwe ryuzuyemo ubwoba n’akajagari, nyuma y’iturika rikomeye ryabereye mu kigo cya gisirikare cya Musaga, rikurikirwa n’ubusahuzi bwibasiye amazu y’abaturage bahunze.
Uru rusaku rw’ibiturika n’amasasu rwatangiye kumvikana mu masaha ya nijoro, abaturage bavuga ko rwari urw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byatumye benshi bata ingo zabo mu bwihuse bahunga berekeza mu bice bakekaga ko bifite umutekano.
Ibyo byatewe n’iturika ryakomotse ku nkongi y’umuriro yafashe ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya gisirikare kizwi nka Camp Base, giherereye muri zone ya Musaga.
Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi bwatangaje ko icyateye iyo mpanuka ari ikibazo cy’amashanyarazi cyateje inkongi, kigakwirakwira mu bubiko bw’amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare bigaturika. Minisiteri ishinzwe umutekano na yo yasabye abaturage gutuza no kwirinda gukwirakwiza amakuru adafite gihamya.
Nubwo ibyo bisobanuro byatanzwe, ubwoba bwakomeje gufata intera, aho abaturage batandukanye bakomeje kuvuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’amasasu rukurikirana n’ibiturika byinshi mu bice bitandukanye by’umujyi, ibintu byatumye bakeka ko hashobora kuba hari ibirenze impanuka isanzwe.
Muri uwo mwuka w’akajagari, hagaragaye ikibazo gikomeye cy’umutekano muke, aho amakuru akomeje gutangazwa n’abaturage agaragaza ko amazu yasizwe n’abahunze yatangiye gusahurwa n’abajura.
Abaturage bavuga ko kuva ahagana saa tatu z’ijoro (21h00), batangiye gutabaza inzego z’umutekano ngo zibatabare, kuko hari abantu bari gukoresha ingufu binjira mu ngo basahura ibirimo.
Abaturage bavuga ko abajura bari kwifashisha uko inzego z’umutekano zahugiye mu guhangana n’ingaruka z’iturika, bakibasira uturere twasigaye tudafite abantu benshi.
Hari abatangaje ko ibikorwa by’ubusahuzi byabaye byinshi mu duce twegereye ahabereye impanuka, aho abaturage bahunze mu kajagari basize imitungo yabo itarinzwe.
Ibi byiyongera ku rujijo rwari rwamaze gufata abaturage, aho bamwe bakekaga ko hashobora kuba hari imirwano cyangwa igikorwa cy’ubugambanyi kiri inyuma y’urusaku rw’amasasu n’ibiturika.
Nubwo inzego za Leta zikomeje gutsimbarara ku mvugo y’uko ibyabaye ari impanuka yatewe n’inkongi y’umuriro mu bubiko bw’intwaro, ibibazo by’umutekano muke byakurikiyeho birimo ubusahuzi n’ihunga ry’abaturage byashyize umujyi wa Bujumbura mu bihe bikomeye.
Kugeza ubu, abaturage bakomeje gusaba inzego z’umutekano kongera imbaraga mu kurinda imitungo yabo no guhashya ibisuma biri kwifashisha aka kajagari, mu gihe iperereza ku cyateye iturika n’ingaruka zaryo rikomeje.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

