Bujumbura: Haravugwa urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, abaturage batangiye guhunga

Urusaku rukomeye rw’ibiturika n’amasasu rwakangaranyije abaturage bo mu mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, mu gihe ahagana mu majyepfo y’uyu mujyi, cyane cyane muri zone ya Musaga, havugwaga ibiturika bikomeye by’amasasu yoroheje n’ibisasu biremereye byakomeje kumvikana amasaha menshi.

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’uyu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi batangaje ko bumvise urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, bamwe bakabona n’umwotsi mwinshi uzamuka mu kirere, ibintu byateje ubwoba bwinshi ndetse bituma bamwe batangira guhunga ingo zabo berekeza mu duce bakekaga ko hatekanye.

Amakuru yakomeje gukwirakwira, by’umwihariko atangazwa n’abaturage n’imbuga nkoranyambaga, yavugaga ko muri ibyo bice hashobora kuba harimo imirwano iri gukorerwa mu bigo bya gisirikare byo muri Musaga, aho bamwe bavugaga ikoreshwa rya bombe n’izindi ntwaro ziremereye.

Icyakora, ubuyobozi bw’u Burundi bwahise butangaza ko ibyabaye atari imirwano, ahubwo ari inkongi y’umuriro yadutse mu kigo cya gisirikare kizwi nka Camp Base, ifata ububiko bw’intwaro igateza iturika rikomeye ryumvikanye henshi mu mujyi.

Umuvugizi w’igisirikare, Brig. Gen. Gaspard Baratuza, yasobanuye ko byatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi cyateje iyo nkongi, asaba abaturage kwirinda kwegera aho byabereye.

Minisiteri ishinzwe umutekano imbere mu gihugu na yo yasabye abaturage gutuza no kudakwirakwiza amakuru atizewe, ivuga ko inzego zibishinzwe zatangiye ibikorwa byo kuzimya umuriro no gukurikirana icyateye iyo mpanuka.

Nubwo ibyo bisobanuro byatanzwe, bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza impungenge, bavuga ko uburyo urusaku rw’iturika rwakomeje kumvikana mu bice byinshi kandi mu gihe kirekire, bisa n’ibirenze inkongi isanzwe.

Hari abavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu rukurikirana n’iturika rikomeye, bigatuma bakeka ko hashobora kuba hari ibindi bikorwa byihishe inyuma y’ibyo byatangajwe.

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko hashobora kuba hari igikorwa cy’ubugambanyi cyangwa ibitero byateguwe, ndetse bamwe bakavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’umwuka mubi uri mu gisirikare cy’u Burundi, aho hari abasirikare batishimiye koherezwa mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari kandi abibajije niba ibi byaba bifitanye isano n’umutekano muke uri mu karere, by’umwihariko nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 ugaragaje kenshi ko ushobora kwihagararaho ku bihugu biwutera inkunga cyangwa biwuvangira.

Ariko nubwo iyi mvugo ya Leta igaragaza ko ari impanuka isanzwe, amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yateje urujijo kurushaho.

Konti zitandukanye zirimo iya “Dr. Dash” zatangaje ko ibyo byumvikanye i Bujumbura atari impanuka, ahubwo ari ibisasu byakomeje guturika mu byerekezo bitandukanye by’umujyi, bamwe bakavuga ko bishobora kuba byatewe n’ibitero bya drone za “kamikaze” cyangwa ibikorwa byateguwe n’imbere mu gihugu.

Aya makuru yakomeje kuvuga ko hari impungenge z’igerageza ryo guhirika ubutegetsi, aho bamwe mu basirikare baba barambiwe ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bashobora kuba bari inyuma y’ibi bitero.

Ndetse hari n’abatangaje ko Perezida yaba yahise ava mu gihugu mu buryo bwihuse yerekeza muri Tanzania, nubwo aya makuru nta rwego rwemewe rwigeze ruyemeza.

Nubwo ibyo byose bivugwa, kugeza ubu amakuru yemejwe n’inzego za Leta akomeje gutsimbarara ku mpanuka yatewe n’inkongi y’umuriro mu bubiko bw’intwaro.

Ibi byabaye byateje igihirahiro gikomeye mu mujyi wa Bujumbura, aho abaturage benshi bagize ubwoba, bamwe bagahitamo guhunga by’agateganyo, mu gihe abandi bakomeje gukurikiranira hafi amakuru atangwa n’inzego z’umutekano.

Kugeza ubu, ibikorwa byo kugenzura no gukusanya amakuru biracyakomeje, mu gihe abaturage basabwa gukomeza gutuza no kwirinda kwegera aho byabereye, hagategerezwa ibisobanuro birambuye ku cyateye uru rusaku rwateje impagarara muri uyu mujyi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui