Bitunguranye, Urukiko rwakatiye igifungo cy’imyaka 500 umupolisi witwa Irankunda runamutegeka gutanga miliyoni 100.

Urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’i Mwaro rwaciye amarenga akomeye ku mikorere y’inzego z’umutekano mu Burundi, aho umupolisi Osias Irankunda yakatiwe igifungo cya burundu ndetse agategekwa gutanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 100 z’amafaranga y’amarundi.

Icyemezo cy’urukiko cyagaragaje uburemere bw’icyaha cyamuhamye cyo kwica Nestor Nininahazwe uzwi ku izina rya Gasazi, wari umumotari wiciwe mu ijoro rya Pasika ku wa 4 Mata 2026.

Ni icyaha bivugwa ko cyaturutse ku makimbirane mato yabereye mu kabari, aho uyu mupolisi yarashe nyakwigendera nyuma yo kumwangira kunywera ku icupa rye.

Icyateye benshi gutungurwa kurushaho si igifungo gusa, ahubwo ni icyemezo cy’uko mu gihe Irankunda yananirwa kwishyura izo ndishyi, zizasimbuzwa igifungo kingana n’amezi 6,000, ahwanye n’imyaka 500.

Ibi byahise biba ikimenyetso gikomeye ku buryo ubutabera bw’u Burundi bushaka gukumira ihohoterwa rikorerwa abaturage n’abagombye kubarinda, cyane cyane abambaye impuzankano ya leta.

Ibi bibaye mu gihe hadaciye kabiri havuzwe indi myitwarire mibi y’abapolisi, aho batandatu bakekwaho gushimuta umuturage witwa Nyandwi Gerard wo mu gace ka Kamenge, bakamusaba amafaranga angana na miliyoni 20 kugira ngo batamushyikiriza inzego z’iperereza.

Uwo muturage yaje gushaka miliyoni 15 abifashijwemo n’inshuti n’abavandimwe, maze azishyikiriza abo bapolisi baramurekura. Nyuma yaho, amakuru yabo yaje kumenyekana, batanu barafatwa mu gihe umwe yabashije gutoroka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko ibyo bikorwa byakozwe n’abo bapolisi ari ibyaha bakoze ku giti cyabo, ko nta rwego rwabatumye, anashimangira ko amategeko agomba kubakurikiranaho.

Iri jambo rye ryasaga n’irigamije guhosha impungenge z’abaturage, ariko ntiryabujije benshi gukomeza kwibaza ku mikorere rusange ya polisi n’aho ihagaze mu kubahiriza inshingano zayo.

Abasesenguzi bavuga ko ibi byaha byagaragaye mu gihe gito bishobora kwerekana ikibazo cyimbitse cy’imyitwarire n’imicungire y’abakozi mu nzego z’umutekano.

Hari abagaragaza ko nubwo hari ingamba zifatwa zo guhana abakoze amakosa, hakenewe n’ingamba z’igihe kirekire zirimo kongera amahugurwa, gukaza ubugenzuzi, no kongera ubunyangamugayo mu bapolisi.

Ku rundi ruhande, hari n’ababona ko ibyemezo nk’ibi by’inkiko bishobora gutuma abaturage bagarurirwa icyizere buhoro buhoro, cyane cyane iyo bibaye bigaragara ko ntawe uri hejuru y’amategeko.

Icyakora, haracyari urugendo rurerure rwo kongera kubaka umubano wizewe hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano mu Burundi, mu gihe ibikorwa nk’ibi bikomeje kugaragara mu duce dutandukanye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui