Ibikorwa n’amagambo bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, aho abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa n’imvugo bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bombi barimo umugabo w’imyaka 62, wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside imyaka 13, n’undi musaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Nyundo.
Ifatwa ryabo ryabaye mu bihe bitandukanye byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe igihugu cyose cyari mu bikorwa byo kuzirikana amateka no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.
Ku wa 9 Mata 2026, mu gitondo, umugabo w’imyaka 62 yatawe muri yombi nyuma yo kuvugwaho kubwira uwarokotse Jenoside w’imyaka 47 amagambo yuzuyemo ubugome bukabije.
Yavuze ko yamutemagura akamuterera muri parafo y’inzu, nk’uko ngo yabigenje ku bandi mu gihe cya Jenoside, amagambo yakanguye ubwoba ndetse asubiza inyuma urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Ni mu gihe ku wa 7 Mata 2026, umusaza w’imyaka 72 wo mu Kagari ka Mukondo, Umurenge wa Nyundo, na we yatawe muri yombi nyuma yo kumva ikiganiro kivuga kuri Jenoside. Mu magambo ye, yahinyuje uwatanze ubuhamya, uvuga ko yarokotse Jenoside, amushinja kuba yarishe Abahutu, amagambo yari agamije gupfobya no guhindura ukuri ku byabaye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutabara rufata aba bagabo bombi, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane ukuri ku byo bakekwaho.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yavuze ko ibi bikorwa bibabaje cyane, cyane cyane mu gihe cy’icyunamo, aho Abarokotse Jenoside baba bakeneye ihumure n’icyizere cy’ejo hazaza.
Yagize ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni uburozi bukomeye. Turasaba abaturage bose kuyirinda no kuyamagana, kuko ishobora gusenya ibyo twubatse mu bumwe n’ubwiyunge. Abayifite bagomba kuyireka, aho kuyikwirakwiza mu bandi.”
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, binyuze mu burezi, amategeko akomeye n’ubukangurambaga bwo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nubwo hari intambwe igaragara imaze guterwa, hari abagaragaza ko urugendo rukiri rurerure, cyane mu guhindura imitekerereze ya bamwe bagifite imyumvire mibi ishingiye ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


